Uyu mubyeyi washyinguwe yasigiye benshi agahinda, yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye mu Mujyi wa Portaland kuri uyu wa 28 Kanama 2019 witabirwa n’abanyarwanda batuyeyo n’inshuti zabo.
Ladislas Kayibanda yitabye Imana tariki 18 Kanama 2019 azize uburwayi yari amaranye igihe.
Ni umubyeyi wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 na Hirwa Henry wari umuririmbyi mu itsinda rya KGB nawe witabye Imana.
Aurore n’abavandimwe be basigaranye n’umubyeyi wabo umwe nawe babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa buhekejwe n’amashusho yo gushyingura umubyeyi we Miss Aurore yagize ati “Nabuze data, umurinzi, umujyanama, inshuti magara, uwo nareberagaho n’intwari nyayo; ariko ijuru ribonye umumalayika uzajya andeberera.”
Kayibanda Ladislas yatabarutse nyuma y’uko umukobwa we Mutesi Aurore yari amaze igihe gito asezeranye imbere y’amategeko na Mbabazi Egide muri Nyakanga 2018.
Mutesi Kayibanda Aurore, mwene Ladislas Kayibanda na Olive Mukazera; yavukiye i Burundi (Bujumbura) mu 1992, akaba umuhererezi mu bana bane.
Amashuri y’incuke yayigiye kuri Petit Prince (mu Mujyi wa Kigali), aho yanakomereje amashuri abanza kugeza mu mwaka wa kane, akaba yarahavuye akomereza ku ishuri rya Kimisange ari naryo yashorejemo amashuri abanza.
Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye yacyigiye kuri Saint Joseph i Nyamirambo, ayakomereza muri ETO Muhima aho yavanye impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubwubatsi.

TANGA IGITEKEREZO