Umunyamakuru Vincent Niyibizi yambitse impeta umukunzi we (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 14 Gashyantare 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Niyibizi Vincent wamenyekanye kuri televiziyo zitandukanye mu Rwanda, yateye ivi yambika umukunzi we impeta nk’ikimenyetso gishimangira urugendo rushya mu rukundo rwabo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gashyantare 2019, umunsi ubanziriza uw’abakundanye nibwo Niyibizi yashimangiye urukundo akunda Kubwimana Basile.

Mu ishati y’umutuku, ipantalo y’umukara nk’amabara asanzwe aranga umunsi w’abakundanye, Niyibizi yashinze ivi imbere y’umukunzi we amwambika impeta, amusaba kuzamubera umugore.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Vincent Niyibizi yanditse ubutumwa bugaragaza ibyishimo by’intambwe ateye by’umwihariko ku munsi afiteho amateka yihariye we n’umukunzi we.

Ati “Uyu munsi uzahora udasanzwe hagati yanjye na Kubwimana Basile, nibwo inkuru y’urukundo yatangiye. Imana yo ihuza abantu ikigeretseho bagakundana ihimbazwe, ikomeze itube imbere muri byose. Ndabashimira mwese ku bwo kudushyigikira muri uru rugendo!”

Vincent Niyibizi ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane. Yakoraga mu ishami ry’amakuru aho yayataraga akanayasoma kuri televiziyo zitandukanye.

Yamenyekanye mu bitangazamakuru birimo TV1 , Royal TV . Ubu asigaye ari Umukozi ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y’Urubyiruko.

We na Kubwimana Basile bamaze igihe bari mu rukundo ndetse amakuru ava mu nshuti z’aba bombi ahamya bari mu myiteguro yo gushyingiranwa mu gihe cya vuba.

Niyibizi yasabye umukunzi we ko yazamubera umugore undi asubiza atazuyaje
Ibyishimo byari byasaze Kubwimana ubwo yambikwaga impeta n'umukunzi we
Bamaze igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo
Bombi bategura gushyingiranwa mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza