00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bayingana Derrick yambariwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Cricket mu bukwe bwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Bayingana Derrick, yasezeranye n’umukunzi we Umutoni Monic mu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021, yambarirwa n’abarimo abo bakinanye.

Bayingana na Umutoni Monic basezeraniye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama.

Mu bari babambariye harimo Byiringiro Audifax usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda “RCA” na Rurangwa Landry ushinzwe Iterambere muri iri shyirahamwe.

Abandi ni Clinton Rubagumya usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric na Nzayisenga Jackson ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu, bose bari bitwaje cricket bats [igiti bakubitisha agapira bakora amanota muri Cricket].

Bayingana Derrick yakiniye Ikipe y’Igihugu guhera mu batarengeje imyaka 19, hagati ya 2009 na 2014 , mu marushanwa yitabiriye mu bihugu birimo Mozambique, Eswatini na Afurika y’Epfo.

Kwitwara neza muri iki cyiciro ni byo byamuhesheje kuzamurwa mu ikipe nkuru yakinnye irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ryabereye muri Malawi mu 2009 ndetse icyo gihe yari umwe mu bato bari bayigize.

Avuga ko ibihe byiza yagiriye mu Ikipe y’igihugu ari ibyo mu 2011 ubwo u Rwanda rwari muri Ghana, rwitabiriye imikino ya “ICC World Twenty20 2012” ndetse rukegukana iryo rushanwa.

Mu makipe asanzwe, yabanje gukinira Right Guards CC, aho yari umwe mu bakinnyi beza mu kujugunya udupira. Yayivuyemo ajya muri Dugout CC yamazemo imyaka ibiri, ayifasha kumara imyaka biri y’imikino idatsindwa ubwo yari ayibereye kapiteni. Mu 2014, yasubiye muri Right Guards akinira kugeza ubu.

Bayingana Derrick na Mutoni Monic bari bambariwe n'abakinnyi y'Igihugu ya Cricket bitwaje 'willow' zibafasha gukora amanota mu kibuga
Bayingana na Mutoni basezeranye ku wa Gatandatu muri Christian Life Assembly [CLA] i Nyarutarama
Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu n'abayobozi muri RCA ni bamwe mu bari babambariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .