00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we bagiye kurushingana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ na APR FC, Byiringiro Lague, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia. Bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane w’iki cyumweru.

Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi ukina asatira izamu, yafashe icyemezo cyo kwambika impeta umukunzi we.

Kuri ‘status’ ya Instagram ye, yahashyize ifoto y’ibiganza byabo byombi bifatanye nyuma yo kwambika Uwase Kelia impeta, ayikurikiza amagambo agira ati “isezerano ni ubu n’iteka ryose.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko ku wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021 mu gihe ubukwe buzaba mu mezi ari imbere.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Uyu musore w’imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Kuri ubu, ntabwo ari gukina nyuma yo gukomereka mu guhanga ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya mu ntangiriro z’uku kwezi.

Byitezwe ko azasubira mu kibuga nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ndetse akaba ashobora kuzajya akina yambaye ‘casque’ kuko igufa ryo mu gahanga ryangiritse.

Byiringiro Lague yambitse impeta umukunzi we, Uwase Kelia
Byiringiro yabwiye Uwase ko isezerano yamuhaye rizahoraho iteka ryose
Uwase Kelia yerekana impeta yambitswe na Byiringiro League
Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezerana imbere y'amategeko ku wa Kane
Byiringiro Lague uherutse kuvunikira mu Amavubi, ntabwo ari gukina muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .