Ibyo wamenya ku buryo bwo gusomana bwamamaye nka ‘French Kiss’

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Ubusanzwe buri tariki ya 06 Nyakanga, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana, nk’igikorwa gikorwa n’abakundana ndetse kikaba n’indamukanyo ku bantu muri rusange mu rwego rwo kugaragarizanya amarangamutima, bimwe twita akuzuye umutima gasesekara inyuma.

Hari uburyo bwinshi bwo gusomana, ndetse buri bumwe bufite icyo busobanuye gusa ntibibuza ko hari ababikora batazi icyo bivuze. Urugero nko gusomana ku gahanga nubwo usanga bidakunda gukorwa cyane inaha iwacu, bivuze ikintu cy’ingenzi.

Ni ikimenyetso cy’ubushuti. Usoma umuntu ku gahanga ushaka kumwereka ko umwemera bya nyabyo, ndetse ko umwitaho. Muri make, iyo usomye umuntu ku gahanga uba usa n’umubwiye uti “nkwitaho n’umutima wanjye wose”.

Si ngombwa ko uwo witaho muba muri mu rukundo buri gihe, bityo rero niba hari umuntu witaho, byaba byiza utangiye kujya umusoma ku gahanga guhera none, nta kibazo kirimo rwose!

Uburyo bwamamaye mu gusomana nka ‘French Kiss’ rero , bwo bukoreshwa n’abantu bari mu rukundo byimbitse, hamwe baba batwawe n’amarangamutima maze bombi bagafunga amaso, bagasomana ku rurimi umwanya utari muto na busa.

Ijambo ‘French Kiss’ uryumvise wagiranga ngo ni ‘bisous’ y’Abafaransa. Iri jambo ryatangiye gukoreshwa mu 1923 mu gitabo cya Sheril Kirshenbaum cyitwa "The Science of Kissing" [Ubumenyi bwo gusomana].

Nta muntu n’umwe kugeza ubu urabasha gutahura impamvu nyakuri dukoresha iri jambo ariko bikekwako ryaba ryarakomotse ku Banyamerika bajyaga mu Bufaransa bagasoma abagore bo mu Bufaransa, batishishaga ibyo kuba basomana bakoresheje ururimi.

Kirshenbaum asobanura ko uko ariko ijambo ‘French Kiss’ ryatangiye gukoreshwa.

Mu gitabo cye yakomeje avuga ko nyuma y’Intambara ya kabiri y’Isi yose aribwo abanyamerika batangiye kwisanzura, bagatangira gusomana hagati yabo muri ubu buryo, ‘French kiss’, biturutse ku babaga mu Burayi, bagasubirana iwabo uwo muco.

Abahanga mu mibereho ya muntu bavuga ko gusomana bigabanya umuvuduko w’amaraso, bikongera mu mubiri imisemburo ituma umuntu yishima irimo sérotonine, dopamine na ocytocine.

Byongerera kandi umuntu kumva yishimiye uko ari, yishimiye imibereho ye ubwe, ndetse abahanga bagaragaza ko bituma umuntu atakaza ibinure.

Gusa ariko nubwo gusomana neza byaba intangiriro y’urukundo rw’iteka, gusomana nabi ni ukuvuga mu gihe mwembi mutabishaka cyangwa umwe muri mwe bitamurimo byo byaba intandaro y’uko nta mubano mushobora kugirana.

Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa cyane ni ugusomana ku itama; byo bisobanurwa nk’indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye.

Gusomana ni bumwe mu buryo bufasha ababikora kugaragarizanya amarangamutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza