Abavunyi n’Abahuza muri Afurika y’Iburasirazuba bamaganye urugomo rukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abavunyi n’Abahuza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (AOMA, East Africa Region), ryamaganye ibikorwa by’urugomo byibasiye abanyamahanga muri Afurika y’Epfo, aho basenyerwa, bagahohoterwa ndetse imitungo yabo ikangizwa.

Iri huriro riyobowe n’Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Anastase Murekezi, ryamaganye ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyamahanga muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg no mu Murwa Mukuru Pretoria, kuri uyu wa Gatanu mu nama yabereye i Kigali, yahuje ibihugu birimo Ethiopia, Kenya, Tanzania, Rwanda, Uganda.

Iyi nama yafashe imyanzuro irimo uvuga ko ‘Ihuriro ry’Abavunyi n’Abahuza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba; ryifatanyije n’Ihuriro ry’Abavunyi n’Abahuza bose (AOMA), mu kwamagana ibikorwa by’urugomo byibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo”.

AOMA muri Afurika y’Iburasirazuba kandi yashyigikiye kandi yemeza inyandiko y’ubunyamabanga bukuru bw’ishyirahamwe ry’abavunyi n’abahuza mu kwamagana ririya hohoterwa yo kuwa 5 Nzeri 2019.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Afurika y’Epfo byatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi aho byibasira ibice by’ubucuruzi bikoreramo abanyamahanga hirya no hino mu gihugu, amaduka yabo agasahurwa, amakamyo atwawe n’abanyamahanga agatwikwa.

Abanyamahanga benshi bari muri Afurika y’Epfo ni abo muri Somalia, Nigeria, Ethiopia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana na Zimbabwe.

Urugomo rwibasira abanyamahanga akenshi usanga ruterwa n’amateka ya Afurika y’Epfo, kuko nubwo iki ari igihugu gikize ariko kibamo n’ubusumbane bukabije, ubushomeri ndetse n’ubukene bukabije mu bice byinshi.

Ihuriro ry’Abavunyi n’Abahuza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ryateraniye i Kigali kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza