00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AHF-Rwanda yatangije ubufatanye na Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda), watangije ku mugaragaro ubufatanye n’Irerero Umuri Foundation rigamije gutoza abakiri bato umupira w’amaguru, ryashinzwe n’umutoza, Jimmy Mulisa.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, kibera mu Akagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama mu Akarere ka Kicukiro. Cyari kitabiriwe n’abana b’abakobwa 30 babarizwa muri Umuri Foundation.

Abana b’abakobwa baganirijwe ku buzima bw’imyirorokere mu rwego rwo kubafasha kumenya amakuru aberekeyeho, hagamijwe kubarinda inda zitateganyijwe no kubibutsa ko bagomba kugira ubuzima bwiza buzatuma bagera ku nzozi za bo zo gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga.

Mu gutangiza ubu bufanye, AHF-Rwanda yahaye abana b’abakobwa ibikoresho by’isuku (Pads) 2800 ndetse n’udupfukamunwa mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwirinda Icyorezo cya COVID-19.

Kapiteni w’ikipe y’abakobwa ya Umuri Foundation, Uwase Nshuti Anne Lea yavuze ko kuba batekerejwe na AHF ari iby’agaciro , ariko by’umwihariko amahirwe bahawe yo gutozwa umupira bakiri bato.

Ati “Naje ntazi gufunga umupira neza ariko maze kubimenya. Ndashimira cyane Jimmy Mulisa washinze iyi kipe. Kuba AHF yadusuye ikanaduha ibikoresho by’isuku ikanatuganiriza ku buzima bwacu bw’imyororokere ni iby’agaciro kandi turabizeza ko tutaziyandarika.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko intego ye ari ukuzamura impano yifitemo yo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Umutoza Jimmy Mulisa yavuze ko ikibaraje inshinga ari ugukomeza kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda kugira ngo uzagire icyo ubamarira mu buzima bw’ejo hazaza.

Yashimye ubufatanye na AHF agira ati “Twishimiye ubu bufatanye na AHF kugira ngo dufatanye turebe uko twafasha aba bakobwa mu buzima bw’ejo hazaza. Ntabwo ikigamijwe ari ugukina umupira gusa ahubwo abana bagomba no kugira ubuzima bwiza.”

Dr Julius Kamwesiga ushinzwe ibikorwa bya AHF-Rwanda , yishimiye ubu bufatanye, avuga buzatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.

Ati “Twangiranye ubufatanye na Jimmy Mulisa kandi twizera ko buzatanga umusaruro mwiza kuri twese. Twizera ko tuzagera kuri byinshi dukurikije intego za Umuri Foundation.”

Yongeyeho ati “Mu byo tuzafasha aba bana, harimo no kuzabishyurira amashuri. Abantu bakora Siporo bumva vuba ari nayo mpamvu twumva abana bazajya batwumva bitagoranye.”

Ababyeyi bafite abana muri Umuri Foundation bavuze ko hari byinshi abana babo bamaze kuhungukira.

Mukankusi Flavia yagize ati “Umwana yansobanuriye Jimmy Mulisau wo ari we numva biranejeje, muha uruhushya rwo kujya ajya gukina. Kuva yaza kuhakina nta mico mibi yigeze afata rwose. Turashimira cyane uyu mutoza.”

Ubusanzwe iyi Fondasiyo ya Jimmy Mulisa, ibarizwamo abana bagera kuri 320, abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka icumi kugera kuri 18 mu bahungu, mu gihe abakobwa ari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 24.

Abana bahawe ubutumwa butandukanye bugamije kwirinda inda zitateganyijwe
Dr Julius Kamwesiga yashimiye Umuri Foundation kubwo guteza imbere impano z'abana
Impande zombi ziyemeje kurushaho gukorana ngo urwo rubyiruko rukuze impano zarwo rufite ubuzima bwiza
Ababyeyi b'abana bari bitabiriye uyu muhango
Ubu bufatanye bwitezweho gufasha abana b'abakobwa bo muri Umuri Foundation kumenya ubuzima bwabo bw'imyororokere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .