Kenya: Abakozi ba leta basabye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwa imbunda zo kwirinda

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abakozi ba Leta muri Kenya, ryasabye Guverinoma guha imbunda abayobozi mu nzego z’ibanze kuko bakorera mu buryo budatekanye bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bitewe n’umubare munini w’abantu batunze imbunda mu buryo butemewe.

Umunyamabanga w’iri huriro mu gace ka Nyeri, Daniel Ndung’u, yabisabye mu muhango wo gushyingura umuyobozi w’aka gace wishwe arashwe amasasu atatu mu gituza n’abantu batazwi.

Umuyobozi wa Kamakwa witwa Nyuguto Kimiti nawe aherutse kwicirwa mu rugo iwe ubwo yari avuye mu kazi.

Iri huriro rivuga ko abayobozi baramutse bahawe imbunda bajya babasha kwirwanaho.

Ndung’u agira ati “Abakora ubucuruzi butemewe barimo kwica ndetse bakagirira nabi abayoboz bacu bakorana na polisi. Igihe kirageze ngo Guveinoma ihe imyitozo ndetse n’intwaro abayobozi kugira ngo babashe kwirwanaho”.

Daily Nation yanditse ko umukuru wa polisi mu gace ka Nyeri, OCPD Muide Kioko, avuga ko hatangiye iperereza kuri izi mfu za hato na hato zibasira abayobozi aho bari kugenda begeranya abantu bose bakekwa.

Avuga ko umwicanyi w’aba bayobozi nta kindi kintu aba ashaka uretse ubuzima bwabo gusa kuko nta cyo asahura.

Agira ati “Ikigaragara ni uko umwicanyi uri kwibasira abayobozi nta kindi kintu abashakaho cy’agaciro cyangwa ku muryango wabo.”

Mu myaka ibiri ishize, undi muyobozi, Martin Githinji wayoboraga agace ka Ichuga na we yishwe n’abitwaje imbunda ari hafi y’urugo rwe mu masaha y’umugoroba.

Uretse ubu bwicanyi buri kwibasira abayobozi muri Kenya, guhera mu myaka yashize hagiye havugwa ibikorwa by’ubwicanyi ku bantu batandukanye ahanini bukozwe n’abitwaje intwaro.

Abaturage bagiye gushyingura Umuyobozi wa Kamakwa witwa Nyuguto Kimiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza