00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes yongereye umubare wa shene z’Igifaransa n’Icyongereza kuri Nova Bouquet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiliya bayo, Sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho ya Televiziyo, StarTimes, yongereye shene 12 ku zo yari isanzwe yerekana kuri Nova Bouquet z’Igifaransa n’iz’Icyongereza.

By’umwihariko, ku bakunda ibijyanye n’imyidagaduro bakoresha Basic bouquet, StarTimes izabereka shene zirimo Nickelodeon na shene nshya muri Basic Bouquet: ST Novela F Plus, Zee Magic, CNN n’izindi nyinshi. Abafatabuguzi basabwa kwishyura 6000 Frw by’ifatabuguzi (abonema) ry’ukwezi.

Ku bakoresha DTT Nova Bouquet, ku mashene barebaga haziyongeraho shene zitandukanye zirimo Afro Novelas, ST Novela F, TNT Africa, Toonami E, Cartoon Network, NGW F ndetse na Al Jazeera na BBC ku bakunda kureba amakuru agezweho hirya no hino ku Isi.

Abakunda umuziki na bo ntibibagiranye kuko hariho shene nshya ya M6 Music TV na DBM. Ku bakunda shene z’iyobokamana, hongewemo LMTV na KTO.

Ku bakoresha DTH Nova Bouquet, kuri shene barebaga haziyongeraho shene 17 zirimo: NEW WORLD CINEMA, OUEST TV, NGW F, BBC WORLD NEWS, AL JAZEERA, AFRICA NEWS, AFRICA 24, STYLE TV, CARTOON NETWORK, DBM TV, M6 MUSIC, ST NAIJA, TRACE MZIKI, EMCI TV, BTV, BENIE TV na LMTV.

Akarusho ku bakunda filime z’uruhererekane (Series), bwa mbere mu Rwanda hazabaho gukurikira series yitwa Wildflower (Ururabo rwo mu ishyamba) yakunzwe cyane ku Isi, yashyizwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, izajya utambuka kuri shene 124 DTT na 776 DTH ya BTV.

Kugira ngo uyu mudabagiro wose ukugereho, urasabwa kugura abonema y’ukwezi ya 4000 Frw ku bakoresha Nova Bouquet, ubundi bakirebera izo shene zitandukanye nshya z’Igifaransa n’Icyongereza.

Ku batari basanzwe bafite decoder ya StarTimes, na bo yabagabanyirije ibiciro kuko ubu ushobora kubona dekoderi ya StarTimes na antene yayo y’igisahani (DTH Antenna) ku 3000 Frw gusa ukagurana n’abonema y’ukwezi ya Super bouquet ku 12.000 Frw (ubundi ivuye kuri 15.000 Frw) maze ukirebera shene zose za StarTimes.

Hamwe na StarTimes, abakunzi b’imikino ntibashobora gucikwa Shampiyona ya Espagne (La Liga) n’iy’u Budage (Bundesliga) zinyura ku mashene yayo ya siporo.

Nyuma yo kugabanya ibiciro bya dekoderi, StarTimes yongereye umubare wa shene z’Igifaransa n’Icyongereza kuri Nova Bouquet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .