Ubuhamya bwa Harerimana wamaze amezi abiri mu gisirikare cya RNC

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Harerimana Jean Paul ni umunyarwanda w’imyaka 31 uvuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi mu Kagari ka Gasovu.

Ni umwe mu banyarwanda bisanze mu gisirikare cy’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC, ahabwa imyitozo amezi abiri akuwe mu gihugu cya Uganda.

Harerimana yagiye muri Uganda tariki 28 Mutarama 2019 agiye gusura bashiki be bo kwa se wabo batuye i Muwembe, birangira yisanze mu ngabo za Rudi z’umugabo bakunda kwita Jean Michel, ariko bikaba byari ukujijisha kuko ngo zari iza RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ikibigaragaza ngo ni uko mu bari baziyoboye harimo Kayumba Rugema mwishywa wa Kayumba Nyamwasa. Muri izi ngabo ngo Rugema afite ipeti rya Colonel mu gihe yavuye mu ngabo z’u Rwanda akiri ku ipeti rya Caporal.

Harerimana asobanura uburyo yaje kwisanga muri izo ngabo yagize ati “Naragiye ndabasura igihe cyo kugaruka cyegereje nza kumva ko imipaka ifunze mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri, nibwo umuntu w’umuturanyi yambwiraga ko afite ahantu acukura amabuye y’agaciro ngo mu gihe ntegereje ko imipaka ifungurwa naba ngiyeyo nkaba nkora. Nagiyeyo nsanga ibyo yari anjyaniye si byo ahubwo nisanze ndi mu mahugurwa ya gisirikare mu gihugu cya Congo aho bita ku Kabindi muri Rutshuru."

Harerimana yageze muri Congo muri Werurwe uyu mwaka, atangira guhabwa imyitozo ya gisirikare ku gahato amezi abiri ashize bajyanwa mu birindiro ari naho yaje gutorokera.

Imyitozo yakozwe n’abantu 75, barimo abanyarwanda, abanye-Congo n’abanya-Uganda.

Ati “Batubwiraga ko ari igisirikare cya Rudi gifite intego yo kujya kubohora abanyarwanda.”

Ngo batozwaga n’abantu bavuga Igifaransa, abandi bakabasemurira mu Kinyarwanda.

Ngo intego y’icyo gisirikare, bababwiraga ako ari iyo kuza gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Ati “Ngo icyo gisirikare cyari kigamije kuza gukuraho ubutegetsi bwabohoje abanyarwanda. Abandi bakundaga kutuganiriza ni abatwigishaga amategeko ya gisirikare ngo nabo bahoze mu ngabo z’u Rwanda.”

Yatorokeye muri Uganda arafungwa

Harerimana avuga ko ibirindiro byabo byari hafi y’umupaka wa Uganda na Congo. Aho yaje kuhagirira igitekerezo cyo gutoroka akagaruka iwabo.

Ubwo bari barangije imyitozo ntabwo bahise bahabwa imbunda ahubwo zahawe batanu bari bashinzwe kubarinda gusa, abandi bagenda babakwirakwiza mu matsinda atandukanye, babasezeranya kuzabaha imbunda nyuma.

Byaramworoheye gutoroka kuko abari bafite imbunda bashobora kumurasa bari bake, byongeye akaba yari afite umuturage wamwemereye kumufasha gutoroka.
Ati “Naragiye nitanga mu nkambi iri ku mupaka wa Congo na Uganda ikunda kwakira impunzi z’abakongomani, sinzi uko byagenze mbona bahise bahamagara abasirikare ba Uganda gusa nkaba nari mfite gahunda yo gufata moto ikangeza Kisoro kuko wa muturage watumye ntoroka yari yambwiye ko ningera Kisoro kwambuka biri bunyorohere.”

Ageze aho ku mupaka, abasirikare ba Uganda baramufashe bamujyana ku kigo cya gisirikare cya Bwindi, bakomeza kumuzengurutsa mu bigo bya gisirikare kugeza ubwo bamujyanaga kumufungira ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI.

Harerimana avuga ko aho yahakubitiwe cyane we n’abandi banyarwanda babaga bafunganywe.

Ati “Mu gufungwa nta kintu na kimwe bigeze banshinja kuko nta dosiye bigeze bankorera ahubwo babyukaga badukubita ngo nuko turi abanyarwanda. Ubu mfite ikibazo cy’amatwi ntabwo acyumva neza kubera inkoni nakubitiwe muri gereza ya CMI i Kampala.”

Harerimana yarekuwe kuri uyu wa Kane, we n’abandi banyarwanda 31 bapakirwa imodoka irabazana ibashyira ku mupaka wa Kagitumba ugabanya u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

Yavuze ko muri CMI asizemo abandi banyarwanda babiri bakoranye imyitozo ya gisirikare. Abo bagabo ngo yari yasize ababwiye uburyo bazatoroka igisirikare, atungurwa no kubona babamusangishije muri gereza ya CMI.

Harerimana abaye ikindi gihamya cyemeza ko muri Uganda hari abarwanashyaka ba RNC bakorana n’ubutegetsi bw’icyo gihugu mu guhatira abanyarwanda kujya mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda, ubyanze agatotezwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda basaga igihumbi bari mu nzu z’ibanga no muri gereza za Uganda, batotezwa kandi nta cyaha bakoze, ntibanahabwe amahirwe yo kugezwa mu butabera.

Ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guhosha umwuka mubi ugamije kubangamirana, ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga kuko abanyarwanda bafungiwe ubusa muri Uganda batararekurwa.

Harerimana yamaze amezi abiri mu gisirikare cya RNC nyuma afungirwa muri Uganda
Abanyarwanda 32 barekuwe n'inzego z'umutekano za Uganda bashyirwa ku mupaka nyuma y'igihe batoterezwa mu buroko
Bamwe mu banyarwanda bazanywe kuri uyu wa Kane nyuma y'igihe bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza