Amerika ikomeje urugendo rwo gukaza amategeko ajyanye n’abinjira n’abasohoka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Intumwa Nkuru ya Leta, Jeff Sessions, yatangaje ko Amerika ikeneye gukora amavugurura akomeye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka kuko ari ikintu kireba umutekano w’igihugu kandi gikwiye gukorera mu nyungu z’abanyamerika.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ikirego isaba kwambura ubwenegihugu umunya-Sudani, Mubarak Ahmed Hamed, ukekwaho kwica nkana ibikubiye mu mabwiriza y’ibihano byafatiwe Iraq, agatera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa Missouri, abashinjacyaha bavuze ko Hamed yabeshye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka ubwo yasabaga ubwenegihugu kandi ibi bituma uwabuhawe muri ubu buryo abwamburwa.

Bavuga ko mu 2000 ubwo yasabaga ubwenegihugu yahakanye ko atigeze akora ibyaha ndetse atigeze anatabwa muri yombi.

Hamed kandi ngo yakoresheje umwanya we nk’Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu muri Amerika (IARA), yica nkana ibikubiye mu bihano byafatiwe Iraq n’amategeko agenga imisoro. Kuri iyi ngingo ngo yemeje ndetse yohereza inkunga zidasoreye muri Jordan kuri konti zicungwa na Khalid Al-Sudanee bakunze kwita Khalid Ahmad Jumah Al-Sudan.

Ikirego cyerekana ko hagati ya 1997 na 2000 Hamed yohereje Miliyoni irenga y’amadolari kuri konti zicungwa na Al-Soudanee, na we akazohereza muri Iraq. Mu 2004 yaba Al-Sudanee na IARA, bagaragajwe n’ibiro bishinzwe kugenzura umutungo wa Amerika mu mahanga (OFAC), nk’abashyigikira iterabwoba.

Muri Kamena 2010, Hamed yahamijwe kugambirira kohereza miliyoni irenga y’amadolari muri Iraq, anyuranyije n’ibihano yafatiwe ndetse n’amategeko agenga imisoro. Icyo gihe yahanishijwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi 10.

Muri Mutarama uyu mwaka, Minisiteri y’Ubutabera n’iy’umutekano bagaragaje ko abantu batatu muri bane bahamwe n’ibyaha by’iterabwoba mu nkiko za Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuva mu 2001 kugera muri 2016, bari abanyamahanga.

Intumwa Nkuru ya Leta, Jeff Sessions, yatangaje ko Amerika ikeneye gukora amavugurura akomeye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza