00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carles Puigdemont wahoze ari Perezida wa Catalonia yatawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Catalonia, Carles Puigdemont yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Butaliyani, kubera impapuro zo gufatwa yashyiriweho na Espagne.

Amakuru dukesha France 24 avuga ko uyu mugabo yafashwe ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege giherereye mu Mujyi wa Alghero aturutse mu Bubiligi aho amaze iminsi yarahungiye. Yari agiye mu Butaliyani kubera iserukiramuco yagombaga kwitabira.

Puigdemont yahungiye mu Bubiligi nyuma y’aho Epagne itesheje agaciro ubwigenge bwa Catalonia yisubiza iyi ntara ndetse inasimbuza abayobozi birukanwe.

Puidgemont n’abagize Guverinoma ye bari batangaje ubwigenge bwa Catalonia. Urukiko rurengera itegeko nshinga rwa Espagne rwahise rutesha agaciro ubwo bwigenge, we n’abandi bayobozi ba Catalonia barirukanwa.

Polisi y’u Butaliyani yatangaje ko yamutaye muri yombi kuko mu 2019 yashyiriweho impapuro zo gufatwa n’ubutabera bwa Espagne.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, Carles Puigdemont aragezwa imbere y’urukiko, akaba ari rwo ruri buze gufata umwanzuro wo kumurekura cyangwa kumushyikiriza Espagne.

Uwahoze ari Perezida wa Catalonia, Carles Puigdemont yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Butaliyani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .