Guverinoma ya Amerika yongeye guhagarika ibikorwa kubera kutumvikana ku ngengo y’imari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bananiwe kumvikana ku ngengo y’imari bituma Guverinoma y’iki gihugu ihagarika ibikorwa byayo byose bisaba amafaranga.

Guverinoma yahagaritse gukora nyuma y’uko abasenateri bananiwe gutora umushinga w’itegeko rigena uko amafaranga azakoreshwa mu myaka ibiri iri imbere, ku gihe cyari giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Gashyantare 2018.

Ibi bije nyuma y’amasaha make Perezida Donald Trump atangaje ko yakwishimira ko bibaho mu gihe itegeko rigenga abimukira ritarimo.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagombaga kwemeza ingengo y’imari mbere y’uko iyo Guverinoma ikoresha irangira ariko bananiwe kumvikana.

Senateri Rand Paul wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yatanze igitekerezo cyakomye mu nkokora iyemezwa ry’ingengo y’imari ubwo yasabaga ko amafaranga yashyizweho mu 2013 agenerwa abayobozi yagumishwaho. Ingingo nshya iteganya ko aya mafaranga yongerwa akagera kuri miliyari 300 z’amadolari.

Ibiro bishinzwe Serivisi zihabwa abaturage muri Guverinoma no kwinjizamo abakozi no kwita ku buzima bwabo byavuze ko ibikorwa bya Leta “bigomba kujyana n’ikigo runaka.”

Uyu mushinga watinze gutorwa ndetse abasenateri bashyirwa ibyo kurya mu Nteko gusa benshi bafite impungenge z’uburyo serivisi ziri butangwe n’uko abakozi ba Leta babaho mu gihe nta mafaranga ari gukoreshwa.

Senateri Paul yatangaje ko umushinga ugizwe n’amapaji 650 wamuritswe ku mugoroba wo ku wa Gatatu ndetse hari ingingo zitumvikana neza.

Umuyobozi ushinzwe iby’Amategeko muri White House, Marc Short, yavuze ko uyu ingengo y’imari iziyongeraho miliyari 300 z’amadolari.

The Washington Post yo yatangaje ko aya mafaranga ashobora kugera kuri miliyari 1000 z’amadolari.

Muri iyi ngengo y’imari biteganyijwe ko miliyari 165 z’amadolari azashyirwa mu gucunga umutekano, miliyari 131 agakoreshwa muri gahunda z’imbere mu gihugu zirimo ubuvuzi, ibikorwaremezo no guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ni inshuro ya kabiri bibayeho ko Guverinoma ihagarika imirimo. Muri Mutarama abasenateri bananiwe kumvikana bituma Guverinoma imara iminsi itatu nta gikorwa gisaba amafaranga ikora.

Uku kutumvikana kwashingiye ku buryo amashyaka yombi ayoboye Amerika, Aba-Démocrate n’aba-Républicains batari kumvikana ku ngingo zizakoreshwamo iyo ngengo y’imari, aho aba-démocrate basabye ko hongerwamo ingingo yo kurengera abimukira 700,000 bageze muri Amerika ari abana, bazwi nka “dreamers”.

Icyo gihe iki kibazo cyahagaritse imirimo y’inzego nyinshi za leta, uretse iz’umutekano, ikibuga cy’indege, ubuvuzi n’izindi. Byaherukaga kubaho mu 2013 ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko batashakaga ko hagira amafaranga ajya mu mavugurura y’ubuvuzi yashakwaga na Perezida Obama.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza