Ibyamamare muri Amerika byatabaje Ivanka Trump ngo avuganire abimukira batandukanyijwe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Kanama 2018 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ibyamamare bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikomeje kwifashisha imbuga nkoranyambaga bitabaza Ivanka Trump, umukobwa wa Perezida w’iki gihugu ngo agire icyo akora ikibazo cy’abimukira batandukanyijwe n’imiryango yabo gikemuke.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Amerika yashyizeho politiki yo gukumira abimukira ku mupaka na Méxique, icyo igihe abafatwaga badafite ibyangombwa bajyaga gufungwa, ibintu byatumaga ababyeyi batandukanywa n’abana babo.

Nubwo nyuma yo kwamaganwa n’abatari bake iyi politiki yaje guhagarikwa muri Kamena na Perezida Donald Trump, habarurwaga abana basaga 2500 bari baratandukanye n’imiryango yabo, ndetse kugeza ubu hakiri benshi bakiri bonyine mu gihe ababyeyi babo harimo n’abasubiye iwabo.

Abagore batatu Sarah Sophie Flicker, Poala Mendoza na Alyssa Klein batangije igikorwa cyitwa ‘Women March’, bafashe umwanzuro wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kuvuganira aba bana kugira ngo bahuzwe n’imiryango yabo.

Ibyamamare birimo umunyamakuru Alexa Chug, Sophia Moruso n’umunyarwenya Amy Schumer bunze mu ijwi ry’aba bagore maze basaba Ivanka kugira icyo akora.

Mu ibaruwa yandikiye Ivanka binyuze kuri Instagram usanzwe uri mu bamukurikira kuri uru rubuga, Schumer yavuze ko nubwo yagaragaje ko gutandukanya imiryango cyari ikibazo kimuhangayikishije, n’ubu gihari ndetse abana 572 bakiri bonyine, mu gihe ababyeyi bagera 400 basubijwe iwabo.

Ati “Umwana umwe yarapfuye nyuma yo gutandukana n’ababyeyi. Ababyeyi bagera kuri 400 basubijweyo batari kumwe n’abana babo. Hanavuzwe ibirego byinshi by’abahohotewe aho bari bafungiwe, hari abana bagiye bahabwa imiti igenewe abafite ibibazo byo mu mutwe hatabayeho kubanza kubaza ababyeyi.”

Yakomeje amubwira ko ibi byose byakozwe se n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano, Kirstjen Michele Nielsen bareberera, ari nayo mpamvu bamusaba guhaguruka akagira icyo akora ahereye ku gusaba ko uyu muyobozi yegura.

BBC ivuga ko nubwo Ivanka usanzwe ari umujyanama wihariye wa Se ariko akaba adafite aho ahurira n’ibirebana n’abimukira, ari umwe muri bake bafite ububasha bwo gutuma Perezida Trump, afata umwanzuro ku kintu runaka kuko bombi bumvikana cyane.

Ni nayo mpamvu abatari bake bakomeje kumwifashisha kugira ngo asabe Se kwirukana Nielsen, uyobora urwego rufite mu nshingano politiki irebana n’abimukira.

Ivanka ukurikira abantu 1 146 gusa kuri Instagram ntaragira icyo avuga kuri iyi baruwa, ndetse ngo nta n’icyizere cy’uko yabonye ubu butumwa kuko bishoboka ko afite abantu bashinzwe gukoresha konti ye.

Ivanka Trump yasabwe kugira icyo akora ku kibazo cy'abana batandukanyijwe n'ababyeyi babo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza