Ifoto y’abayobozi bitabiriye inama ya G7 bazengurutse Trump yavugishije benshi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kamena 2018 saa 03:09
Yasuwe :
0 0

Inama y’ibihugu birindwi bikomeye ku Isi, G7, yasojwe abayobozi b’ibi bihugu bya Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batabashije kumvikana ku myanzuro yose, Donald Trump wa Amerika aza ku ruhande rwa wenyine bitandukanye n’abandi.

Ibiganiro bishyushye n’impaka z’aba bayobozi b’ibihugu by’ibihangange, nubwo byamaze iminsi ibiri ariko byabaye nk’ibihabwa igisobanuro mu ifoto imwe yashyizwe kuri konti ya Instagram ya Chancellor Angela Merkel w’u Budage.

Ni ifoto yerekana abayobozi b’u Budage, U Bwongereza, u Bufaransa n’u Buyapani bazengurutse Trump asa n’uwicaye imbere yabo, bisa n’aho bari mu biganiro bitoroshye. Gusa andi mafoto yafatiwe aho hantu hari aho abagaragaza basa n’abamwenyura.

Ubusanzwe iri huriro rirakomeye kuko ribumbiye hamwe ibihugu birindwi bifite inganda zikomeye, ku buryo hagati yabyo byihariye 60% by’ubutunzi uyu mubumbe ufite.

Iyi nama yaranzwe no kutavuga rumwe cyane cyane ku ngingo zirebana n’ubucuruzi, kugeza ubwo inyandiko yagombaga gusohorwa ivuga imyanzuro y’iyi nama yemeranyijweho n’ibihugu byose, Amerika yerekanye ko itemeranya n’ibi bihugu 100%.

Rimwe mu masubyo y’ikibazo hagati y’aba bayobozi ni nk’uko guhera ku wa 1 Kamena, Amerika yazamuye imisoro ho 25% ku byuma na 10% kuri aluminium, biva mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Canada na Mexique.

Ibyo bihugu nabyo byatangaje ko biteganya indi misoro ku bicuruzwa by’inganda zo muri Amerika, mu gusubiza kuri ibyo bihano.

Mu gihe byateganywaga ko mu itangazo rihuriweho rivuga ko byemeranyije “ku mikorere y’ubucuruzi ishingiye ku mategeko,” Minisitiri w’Intebe Trudeau yaciye amarenga y’uko ku wa 1 Nyakanga ateganya ibihano bisubiza Amerika.

Yagize ati "Abanya-Canada ni imfura kandi bashyira mu gaciro ariko ntabwo tuzemera ko hari umuntu udushyiraho igitugu.”

Indi foto yo yerekana Trump atuje

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko yabwiye abayobozi bahagarariye Amerika “kutemera iryo tangazo mu gihe tugitekereza ku misoro ijyanye n’ibinyabiziga biri kwisuka ku isoko rya Amerika.”

Yavuze ko byatewe n’imvugo ya Trudeau “y’ibinyoma mu kiganiro n’itangazamakuru no kuba Canada iri kwaka imisoro y’umurengera abahinzi b’Abanyamerika, abakozi n’ibigo by’ubucuruzi.”

Ibiro bya Trudeau byo byasohoye itangazo ko nta kintu uyu muyobozi yigeze avuga gitandukanye n’icyo yavuze mbere, haba mu ruhame cyangwa mu nama yihariye.

Iyi nama ya G7 yabereye mu Mujyi wa Malbaie mu Ntara ya Quebec, yanarebeye hamwe ibibazo bigaruka k’u Burusiya, mu gihe iki gihugu cyakumiriwe kuri aya meza y’abakomeye mu 2014 ubwo u Burusiya bwiyomekagaho agace ka Crimea kavuye kuri Ukraine, bishyira iherezo ku cyari G8.

Itangazo ryagombaga gusohorwa, ibihugu byagombaga kwemeranya ku guharanira “ubucuruzi busesuye, bunyuze mu mucyo kandi butanga inyungu ku mpande zose” no kurwanya gufunga amarembo mu mikoranire n’ibindi mu bukungu.

Harimo gusaba u Burusiya “guhagarika imyitwarire ya gishotoranyi” ndetse bugaharagarika ubufasha bwose buha Perezida wa Syria, Bashar al-Assad; gusaba Iran ko gahunda yayo y’ingufu za nucléaire ikorwa mu mahoro.

Harimo no ku birebana n’imihindagurikire y’ibihe, ngo habeho kutemeranya na Amerika yanze gutanga icyizere ko izashyira mu bikorwa amasezerano ya Paris nyuma y’uko Perezida Trump yavuze ko Amerika izivana muri ayo masezerano.

Iyi foto yo yafashwe n'Itsinda rya Minisitiri w'Intebe Trudeau, yo yerekana aba bayobozi basa n'abamwenyura
Ifoto ya Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, yo yerekana ko mu cyumba harimo abantu benshi
Dan Scavino uyobora imbuga nkoranyambaga z'ubutegetsi bwa Trump we yerekanye ko umwuka wari mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza