Inkoramutima za Trump zikomeje kwitandukanya na we

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Kanama 2017 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu Mujyi wa Charlottesville muri Leta ya Virginia, igahitana umuntu umwe, abandi benshi bagakomereka, bamwe mu bari abajyanama ba Perezida Donald Trump bakomeje kwitandukanya na we bagaragaza ko atitwaye neza muri iki kibazo.

Kuva Perezida Trump yatorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi, politiki ye yimakaje n’amategeko mashya yashyizeho mu gihe cy’amezi arindwi amaze ayobora Amerika yavugishije abatari bake.

Kuri iyi nshuro abashoramari babiri bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika beguye ku myanya y’ubujyanama bwa Perezida Trump. Ibi byatewe n’imyigaragambyo yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yahitanye umugore umwe ubwo imodoka yagongaga itsinda ry’abigaragambyaga bamagana ivanguraruhu rikorwa n’abazungu.

Nyuma y’uru rupfu, Perezida Trump, yanenzwe kuruca akarumira ntiyagira icyo abitangazaho.

Abeguye ni Kevin Plank uyobora Sosiyete Under Armour ikora ubucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo na Brian Krzanich wa Intel icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa. Aba bafashe icyemezo cyo kwegura nyuma ya Ken Frazier uyobora Sosiyete ya Merck icuruza ibijyanye n’imiti na we uherutse kwegura nk’uko BBC ibitangaza.

Nyuma yo kotswa igitutu, Perezida Trump, yamaganye ivanguraruhu ryakorewe abirabura.

Umuyobozi wa Under Armour, Kevin Plank (uwa kabiri iburyo) na Donald Trump bari kumwe n'abandi bashoramari bakomeye muri White House

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2017, Plank, abinyujije kuri twitter yamaganye ivanguraruhu. Yagize ati “Tubabajwe n’ibyabaye i Charlottesville. Nta mwanya ivanguraruhu rifite muri iyi si. Twahisemo urukundo n’ubumwe."

Ubu butumwa bwakurikiwe n’itangazo yasohoye rigaragaza ko yeguye ku mwanya w’ubujyanama mu kanama ngishwanama ka Trump.

Yagize ati "Nkunda igihugu cyacu na sosiyete (Under Armour) yacu, kandi nzakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza abantu bose ko bashobora gukora ibintu byose bifashishije imbaraga za siporo ziteza imbere ubumwe no gukorera hamwe."

Nyuma y’igihe gito undi mushoramari, Krzanich, abinyujije ku rubuga rwa Intel na we yeguye. Yagize ati "Politiki yashyize ku ruhande intego yo kongera kubaka igihugu."

Yabitangaje nyuma ya Tweet yasohoye aho yavuze ati "Imvugo zibiba urwango n’izishyigikira ivanguraruhu zigomba kwamaganwa habona."

Aba bagabo bombi mu minsi yashize bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Trump ntabwo ari aba mbere mu bayobora ibigo bikomeye na bo beguye ku nshingano z’ubujyanama bwa Trump banenga politiki ze zitavugwaho rumwe.

Aba barimo uwahoze ayobora Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Uber, Travis Cordell Kalanick, yeguye mu Kanama Ngishwanama k’Ubukungu, muri Gashyantare nyuma yo kutumva kimwe kuri politiki ya Trump y’abimukira.

Umuyobozi wa Sosiyete icuruza imodoka ya Tesla, Elon Musk n’uwa Walt Disney, Robert Allen Iger beguye mu mirimo yabo nyuma y’icyemezo Trump yafashe muri Kamena cyo gukura iki gihugu mu masezerano y’i Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Perezida Trump amaze amezi arindwi ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Trump yakomoje kuri Ken Frazier weguye ku mirimo ye avuga ko agiye kongera gucuruza imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza