Ishusho ya hoteli izakira Trump na Kim Jong Un bemeje guhurira ku kirwa (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Kamena 2018 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Leta ya Amerika n’iya Koreya ya Ruguru byemeje aho abakuru b’ibihugu byombi bazahurira imbonankubone ku nshuro ya mbere kugira ngo bacoce bimwe mu bibazo biri hagati yabyo bizamura ubushyamirane n’ubushotoranyi.

Donald Trump na Kim Jong Un biteganyijwe ko bazahura ku wa 12 Kamena 2018, muri Capella Hotel iri ku Kirwa cya Sentosa kiri mu bigize Singapore. Itsinda ry’abayobozi bandi muri ibyo bihugu bari bahahuriye inshuro enye mu cyumweru gishize ngo bategure iyo gahunda neza.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Sarah Sanders, abinyujije kuri Twitter, yashimiye Singapore izakira inama idasanzwe ya Perezida Trump na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru.

CNN itangaza ko impamvu abateguye inama batinze mu guhitamo aho izabera ari impungenge abo muri Koreya ya Ruguru bakunze kugaragariza urundi ruhande ku mutekano ndetse no kumvikana mu buryo busesuye ngo batamera nk’abayishyizwemo ku gahato.

Ikindi kivugwaho gutinza ibiganiro byemeje ahazabera inama ya Donald Trump na Kim Jon Un ni uko abayobozi boherejwe muri Singapore mu myiteguro yayo babanzaga koherereza amakuru ababakuriye mu bihugu byabo bakabona gufata imyanzuro imwe n’imwe.

Capella Hotel izakira aba bayobozi bombi ifite inyenyeri eshanu, yubatswe mu buryo bwifashishwaga cyane n’Abakoloni b’Abongereza mu bihugu bitandukanye, ariko ikagira imbere hubatswe mu buryo bugezweho. Iyi nyubako y’ibyumba 112 ikunze kwakira n’izindi nama zicoca amakimbirane y’ibihugu by’Uburengerazuba n’Uburasirazuba bw’Isi.

Ifite ubwogero bwihariye bwakozwe n’umugabo uzwi cyane muri Indonesia witwa Jaya Ibrahim ndetse ikaba mu gace kubatsemo izindi nyubako zihenze ndetse hari imbuga ebyiri zagutse za ‘Golf’ n’imyicundo.

Nk’ahandi hatandukanye muri Singapore, Capella Hotel ikikijwe n’ubutohagire bw’ibiti n’ubwatsi bugufi. Trump na Jong Un bazaba bitegeye Injyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa inyuramo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli n’indi mizigo itandukanye.

Umwihariko wundi wa Capella ni ibyumba bibiri byayo biri ukwabyo byagenewe Abakuru b’Ibihugu gusa, bikunze gushyirwa muri hoteli zikomeye. Imbere bifite umuteguro w’inkomatane y’imico yo muri Asia.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru zari zabanje gutoranya hoteli zitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bazahuriramo nubwo byaje kurangira hemejwe iyi. Ku ikubitiro hari iyitwa Shangri-La yakiriye indi nama idasanzwe ya Xi Jinping uyobora u Bushinwa na Ma Ying-jeou wa Taiwan mu 2015.

Usibye abayobozi bakomeye bagiye bakirwa n’iyi hoteli mu bantu bakomeye ku Isi yagiye icumbikira harimo abahanzi nka Madonna ndetse na Lady Gaga ubwo babaga bari muri Singapore.

Ikirwa cya Sentosa kizakira inama y’aba bakuru b’ibihugu giherereye mu gice cy’Amajyepfo ya Singapore, gifite inyito isobanura “amahoro n’umudendezo”.

Bazaba bitegeye Inyanja
Capella Hotel yubatswe mu buryo bwakoreshwaga n'Abakoloni b'Abongereza
Ikirere cy'i Sentosa kuri Capella Hotel aho Donald Trump na Kim Jong Un bazacocera ibibazo by'ibihugu byabo
Imbere ifite umuteguro wa gakondo yo muri Asia
Iyi nyubako igiye ifite ubwogero ahantu hatandukanye mu nkengero zayo
Imyubakire y'igisenge cya Capella Hotel izakira Trump na Kim Jong Un

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza