Israel: Urukiko rwahagaritse umugambi wa leta wo kwirukana abimukira bakomoka muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 07:25
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Israel rwahagaritse umugambi wa guverinoma wo kwirukana ibihumbi by’abimukira bakomoka ku mugabane wa Afurika, binjiye ku butaka bw’iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Uru rukiko rwatangaje ko nibura ku itariki 26 Werurwe uyu mwaka ari bwo ruzatanga amakuru y’inyongera ku bijyanye n’uyu mugambi.

Muri Mutarana, abimukira bakomoka mu bihugu bya Eritrea na Sudani bari bemerewe 3500 ya Amerika n’itike y’indege kuri buri umwe kugira ngo bave muri iki gihugu ku bushake bitarenze Werurwe.

Inkuru ya BBC ivuga ko nyuma bagiye bafatwa bagafungwa bya hato na hato abandi bakirukanwa ariko Umuryango Mpuzamahanga ukamagana ibyo bikorwa.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel kuri uyu wa Kane rwafashe icyemezo cyo guhagarika ukwirukanwa kw’abimukira nyuma y’aho imiryango irengera abimukira igaragaje ko kinyuranye n’amategeko.

Kugeza ubu ngo guverinoma ntishobora kohereza abimukira b’abanyafurika kugeza igihe urukiko ruzabona amakuru yisumbuye.

Inzego z’ubutegetsi bwa Israel zitangaza ko ku butaka bwayo habarizwa abimukira bakomoka ku mugabane wa Aufirka bagera kuri 4000, ifata nk’abinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abenshi muri bo binjiye banyuze mu Misiri mu myaka myinshi ishize.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko ukwinjira kw’abimukira bakomoka muri Afurika mu buryo butagenzuwe gushobora guhungabanya imyitwarire ya kiyahudi mu Bisirayeli.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza