Korea ya Ruguru igiye kurasa ibisasu bishobora gushoza intambara yayo na Amerika

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kanama 2017 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Korea ya Ruguru yatangaje ko umugambi wo kurasa ibisasu bine bya missiles hafi y’ibirindiro by’ingabo za Amerika mu gace ka Guam uzaba wamaze kunozwa mu minsi mike, ibintu bikomeje gututumbya umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro ntaramakuru bya Korea ya Ruguru, KCNA, kuri uyu wa Kane byatangaje ko ibisasu bya Hwasong-12 bizaca hejuru y’u Buyapani bikagwa mu bilometero 30 uvuye muri Guam mu Nyanja ya Pasifika, mu Perezida Kim Jong-Un azaba yemeje ko biterwa.

Amerika iheruka kwerura ko Korea ya Ruguru igomba kwirinda ikintu cyose gishobora gushyira iherezo ku butegetsi bwayo, aho minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Jim Mattis, yavuze ko Pyongyang ishobora guhabwa isomo rikomeye.

Nk’uko Umugaba w’Ingabo za Korea, General Kim Rak Gyom yabivuze, “ibisasu bya Hwasong-12 bizaraswa n’ingabo za Korea, binyure hejuru y’intara za Shimane, Hiroshima na Koichi [Kochi] mu Buyapani. Bizagenda ibirometero 3 356.7 mu masegonda 1,065, bigwe mu bilometero 30-40 uvuye muri Guam."

Minisitiri w’Ingabo w’u Buyapani, Itsunori Onodera, yabwiye abadepite ko u Buyapani bushobora kurasa izo missile kuko ibyo bikorwa biteye impungenge ku kubaho k’u Buyapani nk’igihugu. Buheruka no gutora itegeko ryemeza ko gishobora kurengera Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe igabweho igitero.

Nk’uko BBC yabitangaje, Korea y’Epfo nayo yahise ivuga ko yiteguye kugira icyo ikora, aho umuvugizi w’ingabo zihuriweho za Amerika na Korea y’Epfo, Roh Jae-cheon, yagize ati “Korea ya Ruguru nizana ubushotoranyi ikarenga ku bwihanangirizwe ingabo zacu zayihaye, izahura n’igisubizo gikomeye cy’ingabo zacu z’itsinda rya Amerika na Korea y’Epfo”

Ikirwa cya Guam ni icya Amerika kiri hagati ya Philippines na Hawaii, gituwe n’abaturage 163,000. Ni Abanyamerika nk’abandi, bafite guverineri n’abadepite ariko ntibemerewe gutora Perezida wa Amerika.

Ibirindiro by’ingabo za Amerika muri ako gace kangana na kilometero kare 541 byihariye kimwe cya kane cyako, hakabarizwa abasirikare bagera ku 6000 ndetse hari umugambi wo kubongera.

Minisitiri w’Ingabo za Amerika, James Mattis, yakoresheje imvugo ikomeye aburira Korea ya Ruguru ko igomba ‘guhagarika ibikorwa byose bishobora gutuma ubutegetsi bwayo bugera ku iherezo bigasenya n’abaturage bayo.”

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Mattis yakomeje agira ati "Korea ya Ruguru igomba guhitamo guhagarika kwishyira mu kato igahagarika umugambi w’intwaro z’ubumara. Ibikorwa by’ubutegetsi bwayo bizakomeza munsi y’ibyacu kandi bazatsindwa ipiganwa ryose ry’intwaro cyangwa amakimbirane yose bazana.”

Mattis yavuze ko ku bwe, ikibazo cya Amerika na Korea ya Ruguru gikwiye gukemurirwa mu buryo bwa dipolomasi cyane ko imbaraga za gisirikare zasiga ingaruka zitagira ingano.

Ikibazo hagati ya Amerika na Korea ya Ruguru mu bigendanye n’ibisasu, cyafashe indi ntera ubwo muri iki cyumweru hazamutse amakuru ashimangira ko Korea ya Ruguru iri kubaka ubushobozi bw’ibisasu bikomeye ku buryo ushobora kubitera ku birindiro bya Amerika.

Byatumye ku wa Kabiri Trump agira ati “Icyiza ni uko Korea ya Ruguru itateza inkeke Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izahura n’umuriro n’uburakari Isi itarabona.”

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson, yagerageje gukuraho ubwoba bw’intambara, yumvikanisha neza amagambo ya Trump, avuga ko impungenge batewe na Korea ya Ruguru “zitaragera aho zibuza abanyamerika kuryama no gusinzira.”

Mattis yibukije Pyongyang ko Amerika ifite imbaraga zikomeye, ati “Byumvikane neza ko imbaraga z’igisirikare zishyize hamwe zifite ubushobozi buhambaye bwo kwirinda no gusatira umwanzi kuri iyi si. Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo dufatanya twagaragaje ubushobozi n’umuhate udashidikanywaho mu kwirinda igihe tugabweho igitero.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza