00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Budage hatangiye amatora y’abadepite ashyira iherezo ku butegetsi bwa Angela Merkel

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru mu Budage bazindukiye mu matora y’abadepite azashyira iherezo ku myaka 16 y’ubutegetsi bwa Angela Merkel wari Chancelière w’icyo gihugu.

Inteko Ishinga Amategeko nimara gutorwa niyo izashyiraho Guverinoma nshya izayobora u Budage mu myaka ine iri imbere.

Biteganyijwe ko abadage bagera kuri miliyoni 60 aribo bitabira amatora yatangiye saa mbili za mu gitondo kuri iki Cyumweru.

Ni amatora afite byinshi asobanuye kuko hategerejwe usimbura Merkel wari umaze imyaka 16 yarasubije u Budage mu ruhando rw’ibihugu bikomeye ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bukungu.

Ntabwo biramenyakana ishyaka rizagira ubwiganze mu nteko ari naryo rizavami chancelièr mushya, gusa Social Democratic Party ryatanze Minisitiri w’Imari Olaf Scholz nk’umukandida niryo rihabwa amahirwe imbere ya Union Party Merkel yabarizwagamo.

Hategerejwe umuyobozi mushya uzasimbura Merkel ku buyobozi bw'u Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .