00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yatanze impuruza ko urwego rw’ubuzima muri Afghanistan rwugarijwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu ruri mu marembera, kubera kubura imfashanyo y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga yari isanzwe irushyigikira kuva Amerika yakwambura ubutegetsi Aba-Taliban mu 2001.

Mu igenzura ryakozwe na OMS, hatagahajwe ko uru rwego rufite ikibazo cy’ubucye bw’abaganga, kuko benshi bahunze igihugu nyuma y’uko Aba-Taliban bisubije ubutegetsi, mu gihe abandi, biganjemo abagore, bagize ubwoba bwo gusubira mu kazi kubera kutizera umutekano wabo imbere y’abasirikare b’Aba-Taliban.

OMS kandi yavuze ko ibitaro byo muri icyo gihugu bifite ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho, ku buryo abakenera umwuka wa Oxygen kugira ngo bahumeke, bashobora kuwubona nyuma y’igihe kirenga umunsi, na ho ibyo gukurikirana, gupima no kwirinda icyorezo cya Covid-19 byabaye amateka.

Abantu batarenze 1,1% ni bo bamaze gukingirwa Covid-19 muri Afghanistan, ariko inkingo miliyoni 1,6 ziracyabitse ndetse hari ubwoba ko zishobora kwangirika zidakoreshejwe.

Muri rusange, 17% by’amavuriro yo muri Afghanistan ni yo akora mu buryo bwuzuye, mu gihe abaturage barenga 70% batagerwaho na serivisi z’ubuzima mu buryo bworoshye.

Urwego rw'ubuzima muri Afghanistan rugeze aharindimuka nyuma y'uko icyo gihugu cyigaruriwe n'Aba-Taliban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .