Perezida wa Venezuela yarusimbutse mu gitero cya ‘drones’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2018 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yarusimbutse kuri uyu wa Gatandatu ubwo drones zirimo ibisasu biturika zagurukaga hejuru ye ari gutanga imbwirwaruhame.

Perezida Maduro yari yitabiriye umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru ya 81 ingabo z’igihugu zimaze, wabereye mu murwa mukuru Caracas.

Amashusho yafashwe yerekana Maduro areba hejuru ubwo yari ageze rwagati imbwirwaruhame ye, iruhande rwe hari umugore we Cilia Flores ari gutitira.

Izo ndege nto ebyiri zahise ziraswa, abasirikare bari mu myirekano bagaragara batatana. CNN yatangaje ko barindwi aribo bakomeretse.

Perezida Maduro yashinje icyo gikorwa abatavuga rumwe na Leta ndetse na Perezida wa Colombia, Juan Manuel Santos.

Perezida Santos yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko nta shingiro bifite.

Nyuma yo kurusimbuka, Maduro yabwiye abaturage ko akiriho agiharanira intsinzi.

Ifoto yafashwe nyuma y’uko indege zirashwe, igaragaza abarinda Maduro bamukingiye imitaka idapfumurwa n’amasasu.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Venezuela, Tarek William Saab, yavuze ko hashyizweho abashinjacayaha batatu ngo bakurikirane iby’icyo gitero cyagabwe kuri Perezida.

Saab wari muri ibyo birori, yavuze ko drone ya mbere yaturitse yari ishinzwe gufata amashusho, nyuma y’amasegonda make n’indi iraturika.

Perezida Maduro yatangaje ko bamwe mu bagize uruhare muri icyo gitero bafashwe, nubwo atatangaje ibyaha bashinjwa.

Mu ijambo yagejeje ku baturage nyuma yo kurusimbuka, Maduro yavuze ko mu bandi bakekwaho gushaka kumuhitana harimo abanya-Venezuela baba muri Amerika.

Yagize ati “Iperereza ry’ibanze rirerekana ko benshi mu bagize uruhare muri icyo gitero, haba abagiteye inkunga n’abagiteguye baba muri Amerika muri Leta ya Florida. Ndizera ko Leta ya Trump ifite ubushake bwo kurwanya amatsinda y’iterabwoba agaba ibitero ku bihugu birimo amahoro ku mugabane wacu.”

Venezuela yakunze gushinja Colombia gushaka guhirika ubutegetsi bwa Maduro.

Ifoto yafashwe igaragaza abarinda Maduro bamukingira bifashishije imitaka idapfumurwa n'amasasu
Abasirikare ba Venezuela bahise batatana indege zimaze kuraswa
Umugore wa Maduro, Cilia Flores, arebe hejuru ubwo indege zagurukaga hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza