00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yazamuye imishahara y’abasirikare mbere gato y’amatora y’abadepite

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ko mu myaka ibiri iri imbere, abakora mu nzego z’umutekano, barimo abapolisi n’abasirikare, bazajya bahembwa umushahara wabo, wongeweho igiciro cy’uburyo ifaranga ryatakaje agaciro.

Ifaranga ry’u Burusiya (Russian ruble) ryataye agaciro ku kigero cya 6,7%, bivuze ko umushahara uzahabwa abarebwa n’itegeko, ushobora kwiyongeraho agaciro kangana n’akatakajwe n’ifaranga.

Perezida Putin yari yatangaje iby’iki cyemezo mu kwezi gushize, akavuga ko bigamije gutuma abakora mu nzego zifatiye runini abaturage bagira ubuzima bwiza, bityo bagashobora gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu nyungu z’abaturage.

Ku rundi ruhande, abanenga iki cyemezo bavuga ko Perezida Putin agifashe kugira ngo afashe ishyaka rya United Russia Party kuzabona amajwi menshi mu matora y’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 17 na 19 z’uku kwezi.

Nubwo Perezida Putin ataba muri iri shyaka, ariko ni umwe mu bagize uruhare mu kurishinga ndetse ryamubaye inyuma cyane mu bihe byo guhindura Itegeko Nshinga ryatumye akomeza kwemererwa kuyobora u Burusiya nyuma y’uko manda yari yemerewe zari zarangiye.

Perezida Putin kandi yari aherutse gutegeka ko abarimo abasirikare, abapolisi, abazimya inkongi z’umuriro, abacamanza, abahabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru n’ibindi byiciro by’abantu, bazahabwa 200$ kugira ngo bayifashishe muri ibi bihe ibiciro by’ibiribwa byazamutse bitewe n’uburyo ifaranga ryatakaje agaciro.

Perezida Putin yategetse ko umushahara w'abakora mu nzego z'umutekano wongerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .