Qatar yashinjwe uburinganya mu guhatanira kwakira Igikombe cy’Isi cya 2022

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Igitangazamakuru Sunday Times cyagaragaje ko mu 2010 Qatar yacuze umugambi w’ibanga ugamije guca inyuma ibihugu byari bihanganye ngo yegukane itike yo kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Inyandiko yasohotse muri iki kinyamakuru igaragaza ko itsinda ryari rishinzwe gusaba ko Qatar yakira igikombe cy’isi ryahaye akazi ikigo cy’itumanaho cy’Abanyamerika n’abahoze bakora mu Biro by’Ubutasi (CIA) bayifashije kuneka ibihugu byari bihanganye birimo Amerika na Australia.

Imwe mu nyandiko yahererekanyijwe kuri internet hifashishijwe email muri Gicurasi 2010, hagati y’Ikompanyi ikora iby’Itumanaho Brown Lloyd James (BLJ) n’Umujyanama mukuru w’itsinda ryari rishinzwe gutanga ubusabe bwa Qatar, yagaragaje ko hari ibikorwa by’ibanga bigamije kuganza kandidatite z’ibindi bihugu.

Abahawe akazi bari bafite inshingano zo guca intege ubusabe bw’ibihugu byabo no kugaragaza ko abenegihugu badashyigikiye ko byakira igikombe cy’Isi.

Amategeko ya FIFA avuga ko ibihugu bihanganiye kwakira igikombe cy’isi bitagomba kugira icyo bitangaza mu nyandiko cyangwa mu mvugo ku byo bihatanye.

Ikindi kirego gishingiye ku mwarimu wishyuwe £9,000 yo kwandika yerekana ko igiciro cyo kwakira imikino muri Amerika gihanitse, inkuru yaje gutangazwa mu ruhando mpuzamahanga. Qatar kandi ngo yashatse muri buri gihugu abanyamakuru, abanditsi n’abandi bazwi bayifashije muri uyu mugambi wo kuneka no gusakaza amakuru.

CNN yanditse ko abarimu bo muri Amerika basabye abagize inteko Ishinga Amategeko kwanga kwakira igikombe cy’isi ahubwo ngo amafaranga agakoreshwa mu kuzamura imikino mu bigo by’amashuri.

Qatar yahakanye ibi birego ivuga ko nta shingiro bifite. Mu itangazo yahaye ibitangazamakuru birimo na Sky Sports, Komite ibishinzwe yateye utwatsi ibyasakajwe na Sunday Times.

Yagize iti ‘‘Twakorewe igenzura ryimbitse kandi twabonye amakuru ajyanye n’ubusabe bwacu harimo n’iperereza ryakozwe n’umwavoka w’Umunyamerika Michael Garcia mu gihe cy’imyaka ibiri (yarebaga ruswa yavuzwe ko iki gihugu cyatanze). Twubahirije amabwiriza ya FIFA mu gusaba igikombe cy’isi cya 2018 na 2022.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ibi birego bishinjwa Qatar.

Qatar yatsindiye itike yo kwakira igikombe cy’Isi kizaba hagati ya 21 Ugushyingo na 18 Ukuboza 2022 mu Ukuboza 2010. Yari ihanganye na Amerika, Australia na Koreya y’Epfo n’u Buyapani.

Al Wakrah Stadium izubakwa muri Qatar ubwo hazaba hitegurwa imikino y'Igikombe cy'Isi mu 2022
Qatar ni yo yahawe kwakira Igikombe cy'Isi cyo mu 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza