Trump yakuyeho urujijo ku rupfu rw’umuhungu wa Osama Bin Laden

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko Hamza bin Laden, umuhungu w’uwashinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, Osama bin Laden, yiciwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan.

Trump yagize ati “Urupfu rwa Hamza bin Laden ntabwo ari ukwambura Al-Qaida umuyobozi gusa ufite aho ahuriye na Se, ahubwo ni no guca intege ibikorwa by’uyu mutwe”.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byari biherutse gutangaza ko hari abayobozi b’ubutasi babyemereye ko Hamza yiciwe mu gitero cy’indege mu myaka ibiri ishize ariko nta muyobozi ukomeye wari warigeze abyemeza.

Hamza bin Laden wari mu kigero cy’imyaka 30, ni umwana wa 15 muri 20 Osama yabyaye akaba umuhungu w’umugore we wa gatatu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yashyizeho igihembo cya miliyoni 1 y’amadolari kuwuzatanga amakuru y’aho ari

Amakuru y’urupfu rwa Hamza Bin Laden ni ikimenyetso cy’intsinzi kuri guverinoma ya Amerika kurenza gukuraho umutwe wa Al Qaeda utari uherutse kugaba ibitero bikomeye mu myaka ishize.

Nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden, i Abbottabad muri Pakistan, abofisiye be babiri bo ku isonga batangiye gutegura Hamza bin Laden, ngo azayobore Al Qaida ndetse arongora umukobwa w’umwe muri bo yiyemeza kuzahorera Se. Mu 2015 nibwo yitangaje nk’umuyobozi wa Al Qaida.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko Hamza bin Laden yishwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza