U Budage buzaha impozamarira Abayahudi babaga muri Algerie barokotse Jenoside

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

U Budage bwemeye kuzatanga impozamarira ku Bayahudi babaga muri Algerie barokotse Jenoside yabakorewe mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Nk’uko CNN yabitangaje, abarebwa n’izo mpozamarira babarirwa mu 25,000 kandi buri wese akazagenerwa Amayero 2,556 (Amadolari y’Amerika 3,184).

Bizaba bibaye ubwa mbere u Budage buha impozamarira Abayahudi babaga muri Algerie hagati ya Nyakanga 1940 n’Ugushyingo 1942, bakorewe ihohoterwa n’Aba- Nazi.

Muri icyo gihe, Abayahudi ntibari bemerewe gukorera leta, kujya mu gisirikare cyangwa gukora ubucuruzi n’irindi hohoterwa ritandukanye.

Abana b’Abayahudi bahezwaga mu mashuri, bagashyirwaga mu yabo bakigishwa na bene wabo.

Greg Schneider, Uwungirije ukuriye itsinda ryitwa “Claims Conference” ryagiranye ibiganiro n’u Budage, yavuze Abayahudi bariho icyo gihe ari abakambwe ariko bibuka ibihe by’umwijima banyuzemo mu kinyejana cya 20.

Greg yagaragaje ko izo mpozamarira zizafasha Abayahudi ariko zikaba n’intwaro yo gukoma mu nkokora abahakana Jenoside.

Yagize ati “Ku bakene cyane, amayero 2,556 azabafasha rwose. Ariko ni n’ikimenyetso cy’amateka ku btangaza amakuru y’ibinyoma … ni ikimenyetso gifatika ku bahakana Jenoside y’Abayahudi no mu gihe abayirokotse bazaba baritabye Imana.”

Daniel Gal wabaga mu gace kegereye inyanja ka Oran muri Algeria, yabwiye CNN ko yibuka asohorwa mu ishuri akoherezwa kwiga mu yagenewe bene wabo b’Abayahudi.

Gal yavuze ko uretse abanyeshuri n’abarimu birukanwe, ati “Bagombye kuza kutwigisha.”

Uyu muyahudi amaze kurangiza amashuri yisumbuye muri Algerie mu 1950, yagiye gutura i Yeruzalemu, aho yashatse umugore abyara abana babiri.

Kuba bagiye guhabwa impozamarira, Gal yavuze ko babonye ubutabera nubwo bwatinze. Yabaye inkuru nziza kuri we, ku buryo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere telefone ye itavaga ku matwi inshuti ze zimuhamagara.

Gal ni umwe mu Bayahudi babarirwa mu 3,900 bakomoka muri Algerie, batuye muri Israel bamerewe kuzahabwa izo mpozamarira.

Guverinoma y’u Budage yatangaje ko kuva mu 1952 imaze kwishyura impozamarira zingana na miliyari 70 $ ku barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi 800,000.

Mu 2017, Claims Conference yatangaje ko yagejeje ku barokotse hafi 100,000, impozamarira zirenga miliyoni 430 $ ku batuye mu bihugu 83.

Iri tsinda riteganya ko mu 2018 rizabona hafi miliyoni 500 $ zo gufasha abarokotse Jenoside y’Abayahudi, bakibeshaho, bakabasha no kwivuza.

Abayahudi barokotse Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza