U Budage n’u Bufaransa byateye utwatsi ikoreshwa ry’ifaranga rya Facebook

Yanditswe na Habimana James
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Facebook buherutse gutangaza ko kuva mu 2020 riteganya gushyiraho ifaranga rishya rizajya rihererekanwa mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abantu bari mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Iri faranga ryiswe “Libra” riri mu cyerekezo cya Facebook cyo gufasha abasaga miliyari ebyiri bayikoresha koroherwa na serivisi zo guhererekanya amafaranga.

Uyu mugambi w’iki kigo wamaganwe n’abaminisitiri bashinzwe iby’ubukungu i Burayi bawufashe nk’ushobora kudurumbanya ubukungu ndetse ibihugu bikomeye birimo u Bufaransa n’u Budage ku wa Gatanu byavuze ko bitazemera ikoreshwa rya Libra.

Minisitiri w’Imari mu Bufaransa, Bruno le Maire, yavuze ko “Bizagira ingaruka ku budahangarwa bw’ifaranga kuri uyu mugabane no ku baguzi ndetse bikaba byateza ihungabana ry’amafaranga i Burayi.”

Bruno le Maire na mugenzi we w’u Budage, Olaf Scholz basinye itangazo rihuriweho bamagana uyu mushinga wa Facebook.

Rigira riti “Nta rwego rwigenga rwakwiharira ikoreshwa ry’ifaranga rifite ubudahangarwa ku busugire bw’ibihugu.’’

Aba bayobozi bavuze ibi nyuma y’aho Facebook irarikiye abayikoresha kwitegura kuzifashisha Libra.

Ibi bihugu byatangaje ko Facebook yananiwe kugaragaza uburyo izahangana n’ibibazo bizaterwa n’umushinga wayo.

Ikinyamakuru Deutsche Welle (DW) kivuga ko inzobere mu by’ubukungu na zo zitangaza ko ibihugu 19 bikoresha ifaranga ry’u Burayi, bishobora kuzashyiraho amabwiriza akomeye mu kubangamira umugambi wa Facebook wo guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ifaranga rya Libra.

U Budage n’u Bufaransa byateye utwatsi ikoreshwa ry’ifaranga rya Facebook iteganya gutangira gukoresha mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza