U Burusiya: Abantu 71 baguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Gashyantare 2018 saa 05:00
Yasuwe :
2 2

Abagenzi 71 bari mu ndege ya sosiyete Saratov Airlines yo mu Burusiya baguye mu mpanuka y’indege yabaye imaze iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Domodedovo mu Murwa Mukuru Moscow.

BBC yatangaje ko iyo ndege yaguye mu gace ka Argunovo gaherereye mu birometero 80 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Moscow.

Iyi ndege yahanutse mu masaha y’igicamunsi, yari yerekeje mu mujyi wa Orsk uherereye hafi y’umupaka w’u Burusiya na Kazakhstan.

Amafoto yakwirakwiye agaragaza ibisigazwa by’iyo ndege byanyanyagiye ahantu hari urubura.

Urubuga rugenzura iby’ingendo z’indege Flightradar24 rwatangaje yagendaga imanukaho metero 1000 ku munota nyuma y’iminota itanu ihagurutse.

Sosiyete y’indege ya Saratov iherereye mu mujyi wa Saratov uri mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umujyi wa Moscow.

Mu mwaka wa 2015 iyi sosiyete yabujijwe gukora ingendo mpuzamahanga nyuma y’uko abagenzuzi basanze ahagenewe abatwara indege undi muntu utari mu bashinzwe gutwara indege.

Iyi sosiyete yahise ijuririra icyo cyemezo, yongera gusubukura ingendo mpuzamahanga mu mwaka wa 2016 nyuma yo guhindura imwe mu mikorere.

Ikunze gutwara abagenzi mu Burusiya ariko inagera mu bihugu nka Armenia na Georgia.

Indege zo mu Burusiya mu myaka mike ishize zakunze kwibaisrwa n’impanuka. Tariki 25 Ukuboza 2016 indege ya gisirikare Tu-154 yaguye mu Nyanja y’umukara, ihitana abantu 92 bari bayirimo.

Tariki 31 Ukwakira 2015 indege ya A321 yari itwaye abakerarugendo yaguye muri Sinia, abantu 224 bari bayirimo barapfa. Bivugwa ko inyeshyamba za ISIS zari zayitezemo igisasu.

Indege yahanutse imaze igihe gito ihagurutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza