00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Zimwe muri sitasiyo za lisansi zafunzwe kubera kubura iyo zicuruza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu kuri sitasiyo za lisansi mu Bwongereza haramukiye imirongo y’imodoka zigiye kunywesha kubera ko hari izindi sitasiyo zafunze imiryango nyuma yo kubura iyo zicuruza.

Ikibazo cy’ibura rya lisansi mu Bwongereza CNN yatangaje ko cyatewe n’ubuke bw’abashoferi b’amakamyo, ku buryo bitorohera sosiyete BP icuruza ibikomoka kuri peteroli kubigeza mu bice byose by’igihugu.

Ishyirahamwe ry’abatunze imodoka mu Bwongereza ryasabye abaturage gutuza, bakirinda gucuranwa lisansi kuko ikibazo atari ukuba nke ahubwo ari ukubura abashoferi bayigeza aho ikenewe, kandi ko bari kugishakira umuti.

U Bwongereza bufite ikibazo gikomeye cy’abashoferi b’amakamyo cyaturutse ku ngaruka za Covid-19 ndetse no kuba u Bwongereza bwarikuye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, kuko byatumye benshi mu bakoraga akazi ko gutwara amakamyo baturuka mu bindi bihugu byasigaye muri uwo muryango, bitahira.

Bivugwa ko u Bwongereza bukeneye abashoferi b’amakamyo bagera ku bihumbi 100, barimo ibihumbi 20 basubiye mu bihugu byabo nyuma y’uko icyo gihugu cyivanye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu Bwongereza imodoka zaramukiye kuri sitasiyo za lisansi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .