Uganda mu mayira abiri imbere y’ibihugu bine kubera abakozi ba MTN

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gashyantare 2019 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Umwuka ukomeje kuba mubi cyane hagati y’ikigo cy’itumanaho MTN Uganda na Leta ya Uganda nyuma y’aho abayobozi bayo bane bakomeye birukanywe mu gihugu bashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu.

Ibintu byarushijeho gukara ku wa Kane ubwo yirukanaga shishi itabona umubiligi Wim Vanhelleputte wari Umuyobozi Mukuru wa MTN Uganda.

Byashyize Perezida Yoweri Museveni mu mayira abiri, niba agomba kwemera ibyo abwirwa n’inzego ze zishinzwe umutekano cyangwa akumvira inzego za dipolomasi z’ibihugu yirukaniye abaturage bakoraga muri MTN Uganda.

Mu byumweru bibiri bishize nyuma yo kwirukana ku butaka bwayo abayobozi batatu bakuru ba MTN, Uganda yagiye ku gitutu gikomeye cy’ibihugu birimo u Bufaransa, u Butaliyani n’u Rwanda bifite abaturage birukanwe muri icyo kigo.

Uganda isabwa gusobanura neza imvano y’ibirego inzego zayo z’umutekano zashinje abaturage babyo kuba intasi muri icyo gihugu.

Uretse Vanhelleputte, icyo gihugu cyirukanywe abandi bayobozi ba MTN barimo umufaransa wari ushinzwe imenyekanishabikorwa, Olivier Prentout, umunyarwandakazi Annie Bilenge Tabura wari ushinzwe ubucuruzi n’umutaliyani ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Elsa Muzzolini wari umuyobozi Mukuru ushinzwe serivisi z’imari zifashisha telefoni.

Abo batatu birukanywe muri Mutarama bashinjwa gushyigikira ubukangurambaga bugamije kwangisha abaturage umusoro watangijwe umwaka ushize ku mbuga nkoranyambaga n’ihererekanyamafaranga ryifashisha telefone (mobile money). Museveni yari yemeye kubigenza gake.

The East African yamenye amakuru y’uko mu cyumweru gishize mbere y’uko Perezida Museveni yitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma yaberereye Addis Abeba muri Ethiopia, yabanje guhura na Ambasaderi w’u Bufaransa muri icyo gihugu Stéphanie Rivoal bagakanira ku iyirukanwa ry’abo bakozi.

Mur iyo nama bivugwa ko Museveni yavuze ko ashobora kwihanganira kuba abo bakozi baragumuye abaturage babangisha umusoro, icyakora yanga kugira icyo avuga ku bindi birego bashinjwaga byo kuba intasi za Leta y’u Rwanda.

Ubwo Vanhelleputte yirukanwaga mu gihugu, nta mpamvu yatanzwe yo kwirukanwa kwe.

Icyakora mbere y’uko ahambirizwa, ngo yabanje kubwira abo bakorana ko azize “kuvugana n’abantu birukannywe muri Uganda” nk’uko yari yabimenyeshejwe n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya MTN Uganda Charles Mbire yavuze ibiri kuba ku kigo ayobora atarabisobanukirwa.

Yagize ati “Ntacyo navuga ku biri kuba kuko ntacyo mbiziho. Reka dutegereze ibyo inzego z’umutekano zizadusobanurire ku iri yirukanwa.”

Abayobozi ba MTN banekwaga batabizi

Vanhelleputte wageze muri MTN mu mwaka wa 2016, yahambirijwe nyuma y’iminsi ibiri yirukanye umunya-Uganda wari ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri icyo kigo, Anthony Katamba, nyuma y’uko uwo mukozi yateye ubwoba sebuja ko bazamwirukana mu gihugu.

Vanhelleputte ngo yagombaga kwirukanwa hamwe n’abandi batatu muri Mutarama uyu mwaka, aza kurusimbuka kuko inama yari ategewemo yagombaga kwitabira mu Rwanda atayitabiriye.

Tariki 19 Mutarama, inzego z’umutekano zataye muri yombi Prentout na Muzzolini ariko Vanhelleputte na Tabura babaca mu rihumye kuko umwe yanze kuza mu Rwanda mu nama mu gihe undi yahaje mu buryo bwemewe n’amategeko nubwo byarangiye nabo batashye.

Ibyo byose bivugwa ko ubiri inyuma ari Anthony Katamba wari umaze imyaka 18 akora muri MTN Uganda wakoraga nka maneko ya Leta.

Uwo mugabo ngo yari amaze igihe atavuga rumwe na sebuja Vanhelleputte, aho yamushinjaga iterabwoba mu bakozi no kwishyira hejuru.

Hari impapuro z’urukiko zo mu 2015, aho Katamba yashinjwe gukorana n’inzego z’umutekano za Uganda mu gutera ubwoba no gutoteza abakozi b’icyo kigo kugira ngo bemere ibyaha ku ngufu.

Bishimangirwa na Patrick Ssentongo wahoze ari umukozi wa MTN, mu mwaka wa 2012 wabwiye urukiko ko Katamba yategetse umwe mu bapolisi witwa Nixon Agasirwe kumubabaza kugeza yemeye icyaha cyo kubona amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo byaje gutuma umucamanza Lawrence Gidudu yanga nk’ikimenyetso inyandikomvugo Ssentongo yari yakoreshejwe na Agasirwe, yemera icyaha.

Agasirwe wahatiye Ssentongo kwemera icyaha, ubu ari muri gereza ashinjwa gufunga no kwirukana abanyarwanda b’impunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibyo bikorwa byose nibyo byatumye ubuyobozi bwa MTN Uganda buhitamo guhagarika Katamba nk’umukozi wabo kuko ngo babonaga ko ari imyitwarire idakwiriye.

Mu ibaruwa yo kumuhagarika, MTN yashyizemo ko bashingiye ku manza zitandukanye icyo kigo cyagiye gishorwamo, bigaragara ko Katamba atagifite ubushobozi nk’umujyanama w’ikigo mu by’amategeko.

Bivugwa ko Katamba yanze gufata ibaruwa imuhagarika ahubwo akabwira Vanhelleputte ko yikozeho kuko na we agiye kwirukanwa nk’abandi bose.

Nyuma y’uko umutaliyanikazi Muzzolini yirukanywe, yavuze ko ubwo yahatwaga ibibazo n’inzego z’umutekano zamweretse ikiganiro cyakorewe mu itsinda rya WhatsApp kirimo Katamba n’abandi bayobozi batatu birukanywe, baganira ku buryo bwakoreshwa ngo bamagane umusoro mushya.

Muzzolini yavuze ko icyamutunguye ari uko mu biganiro byo kuri WhatsApp yeretswe, amagambo ya Katamba yagiye akurwamo kandi na we yari umwe mu bagize itsinda.

MTN Uganda umwaka ushize yishyuye imisoro ingana na miliyoni 151 z’amadorali, zikaba zariyongereyeho miliyoni 27 z’amadolari ugereranyije n’umusoro bishyuye mu mwaka wari wabanje.

Birashoboka ko kwiyongera k’uwo musoro byaturutse ku musoro mushya wa serivisi z’ihererekanyamafaranga n’imbuga nkoranyambaga.

Iki kigo kimaze igihe mu mwuka utari mwiza na Leta ya Kampala dore ko muri Nyakanga umwaka ushize MTN yavuze ko abantu bitwaje intwaro bavuye mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) bateye ibiro byayo bagategeka abakozi gufungura ahabikwa amakuru.
Ibyangombwa by’imyaka 20 MTN yari yarahawe muri icyo gihugu byarangiye umwaka ushize, ubu ikaba ikorera ku cyangombwa cy’agateganyo.

Ku ikubitiro leta yakaga MTN Uganda miliyoni $100 ngo iyemerere kuhakorera indi myaka 10, ariko biza birangira hemeranyijwe miliyoni $58.

Ni ibintu byarakaje cyane Perezida Museveni ndetse yandikira komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC), ko yababajwe n‘uburyo MTN Uganda yaciwe miliyoni nke. Gusa ntabwo umwanzuro wa nyuma urafatwa.

Umufaransa Olivier Prentout na Annie Bilenge Tabura, bari abayobozi bakuru ba MTN Uganda, birukaniwe rimwe nyuma y'inama bitabiriye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza