Umwanditsi w’imbwirwaruhame za Perezida Trump yeguye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Gashyantare 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 1

Umwanditsi w’imbwirwaruhame muri Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, David Sorensen, yeguye ku mirimo ye kubera ibirego akekwaho byo guhohotera umugore we.

Uyu abaye umukozi wa kabiri wa White House weguye ku mirimo ye mu cyumweru kimwe, nyuma ya Rob Porter wari umuyobozi mu rwego rushinzwe abakozi weguye kuwa Gatatu w’iki cyumweru akekwaho guhohotera abagore be babiri.

Uwahoze ari umugore wa Sorensen witwa Jessica Corbett, yabwiye The Washington Post ko yajyaga amukubita ku gikuta ndetse akamukurura umusatsi. Gusa ngo ntiyigeze abitangaza kubera umubano uwari umugabo we yari afitanye n’inzego zari kumurengera.

Yagize ati “Buri wese ashobora gutekereza ko uri umugabo mwiza nyamara buri joro uhondagura umugore wawe ku bikuta.”

Sorensen yahakanye ko hari ihohotera iryo ari ryo ryose yakoreye umugore mu buzima bwe. Yavuze ko yeguye kuko adashaka ko White House, igira aho ihurira n’ibi bibazo.’ Aba bombi batandukanye muri Nzeri umwaka ushize.

Ibyo ashinjwa byashyize igitutu ku muyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kelly, urimo guhatwa ibibazo by’uko ibirimo kuba yari abizi.

Perezida Trump nawe ukekwaho ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore bagera muri 20, yateye utwatsi ibyavuzwe kuri Porter, ashimangira ko amushyigikiye kandi yari afite ahazaza heza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza