Urwango rutuma abanyamerika bicana umunsi ku wundi ruturuka he?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2017 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize inkuru nyamukuru igezweho ivuga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ijyanye n’udutsiko tw’abazungu twasaritswe n’urwango twubuye imyigaragambyo mu Mujyi wa Charlottesville muri Leta ya Virginia.

Utwo dutsiko intero nyamukuru yari ukwamagana icyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi bw’umujyi bwo gukuraho ikibumbano cya General Robert E Lee , umusirikare wayoboye ingabo za Virginia ufatwa nk’intwari muri ako gace, abandi bakamufata nk’uwari umuhezanguni wabaswe n’urwango ku birabura.

Ibibatsi by’umuriro mu ntoki, amasura ahishe mu makoti afite ingofero zimeze nk’imitemeri, amatoroshi mu ntoki amabendera n’ibindi nibyo birango by’abazungu bashyigikiye ko ikibumbano cya Lee kigumaho.

Bivugwa ko uyu Lee yangaga abacakara b’abirabura kubi ndetse ngo yigeze kuvuga ko badakwiye kubana n’abazungu muri Amerika.

Ikibumbano cy’uyu mugabo cyakuweho kuko hari abavugaga ko gishyikira kandi kikabibutsa urwango kuko uwo mugabo aribyo azwiho. Abaje kwigaragambya basaba ko kigumaho bo bavugaga ko kukivanaho ari ugusiba amateka ndetse n’ubutwari bwa Lee mu ntambara. Iyi myigaragambyo yaguyemo umuntu umwe abandi benshi barakomereka.

Imyigaragambyo yitabiriwe n’amatsinda y’abazungu benshi cyane cyane abari mu dutsiko dusanzwe tuzwiho ko twanga abirabura, twanga abayahudi, abatinganyi, abayisilamu n’abandi, muri two harimo nka Ku Klux Klan, White Nationalists, Racist Skinhead n’abandi.

Iyo myigaragambyo ku rundi ruhande yari irimo udutsiko tw’abirabura banga abazungu ku buryo bukomeye baje gushyigikira ko ikibumbano cya Lee kimanurwa. Muri utwo dutsiko harimo nka Black Separatists ikomeye inafite imitwe myinshi muri Amerika.

Utu dutsiko harimo twinshi tunarusha imyaka byinshi mu bihugu bya Afurika, dufite abaterankunga bakomeye, barimo abarimu, abaganga, abanyemari, abanyapolitiki n’abandi.

CNN yatangaje ko utwo dutsiko dushyigikira kandi twashyigikiye cyane Perezida Donald Trump kuko yiyamaza yaje avuga ibyo duharanira birimo kurwanya abimukira, gukumira abayisilamu, kwita ku banyamerika mbere na mbere, kudashyigikira abatinganyi n’ibindi.

Nyuma y’itangira ry’imyigaragambyo kandi Trump yaribasiwe bikomeye kubera ijambo yavuze ashimangira ko yaba abashyigikiye abirabura bagiye mu myigaragambyo bemeza ko ikibumbano kigomba kumanurwa ndetse n’Abazungu bagiye gusaba ko kigumaho bose bakoze amakosa.

Icyo gihe abamaganye Trump bavugaga ko agomba kuvugisha ukuri ko abahezanguni b’abazungu aribo bateje ibibazo batangiza imyigaragambyo banahohotera abo batavuga rumwe nabo. Hari abahise bemeza ko kuba Trump yanze kuvuga nabi abazungu bene wabo ari uko ashyigikiye ibyo bakora.

Ikigo Southern Poverty Law Center cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2014, udutsiko tw’abantu bafite urwango twiyongereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo kigo kigaragaza ko udutsiko twiyongereyeho 17 % aho twavuye kuri 800 tukagera kuri 917. Icyakora twaragabanyutse ugeraranyije no mu mwaka wa 2011 aho twasagaga igihumbi.

Ku ikubitiro agatsiko kiganjemo abanyarwango benshi ni akitwa Black Separatists kagizwe n’abirabura banga urunuka abazungu, kagizwe n’amatsinda 193. Gakurikiwe na sekuru w’udutsiko tw’urwango muri Amerika, Ku Klux Klan igizwe n’amatsinda 130. Hakurikiraho agatsiko k’abanyarwango rusange (General Hate) kagizwe n’amatsinda 100, Abazungu bamaramaje mu rwango (Racist Skinheads) bafite amatsinda 73 n’utundi.

Udutsiko turwanya abayisilamu twikubye inshuri eshatu uhereye umwaka ushize, ndetse n’ibyaha bijyanye n’urwango ku bayisilamu biriyongera kuva mu mwaka wa 2015. Hari abashingira uku kwiyongera ku bitero byagiye bigabwa hirya no hino ku isi bikigambwa n’imitwe ifite amatwara ya Islam ndetse na Donald Trump wiyamamaje yamagana abayisilamu.

Ibyaha byibasiye abirabura kandi nabyo byarazamutse cyane kuva umwaka ushize nkuko imibare y’ibiro bishinzwe iperereza (FBI) ibigaragaza.

Urwango cyane cyane hagati y’abazungu n’abirabura rumaze igihe dore ko ruhera mu myaka ya 1616 ubwo abacakara ba mbere b’abirabura bajyanwaga muri Amerika.

Urwo rwango rwakomeje gukomera dore ko ubwoko bw’abirabura bwafatwaga nk’ubuciriritse, butazi gutekereza ahubwo butekererzwa n’abazungu. Muri Amerika.

Hari impungenge ko udutsiko tw’urwango dushobora kuzabyara amakimbirane akomeye muri Amerika dore ko guhera mu mwaka wa 2015 imyigaragambyo y’utwo dutsiko yagiye iba ndetse igahitana abantu.

Abirabura n'abazungu muri Amerika ntibajya imbizi
Amatsinda arangwa n'urwango arangwa muri Amerika
Ikibumbano cya Lee muri Virginia cyatumye abantu bigaragambya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza