Uwari umukozi wa CIA wahase ibibazo Saddam Hussein anenga bikomeye ibyemezo bya Bush

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Mutarama 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Ubwo Saddam Hussein wari Perezida wa Iraq yatabwaga muri yombi mu Ukuboza 2003, urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, byabaye ngombwa ko bashaka umuntu ugomba kumuhata ibibazo, izo nshingano ziza guhabwa uwitwa John Nixon.

Nixon yari yarakusanyije amakuru menshi kuri Saddam kuva yajya muri CIA mu 1998, uruhare rwe rukaba kuneka abayobozi batandukanye ku Isi, agasuzuma “impamvu zituma bagera kubyo bageraho”, nk’uko yabiganirije BBC.

Ati "Iyo ikibazo kibayeho, abakuriye inzego zifata ibyemezo baraza bakatubaza ibibazo bijyanye n’abo abo bantu ari bo, icyo bashaka n’impamvu bari gukora ibyo bintu.”

Uwo mugabo yari muri Iraq ubwo Saddam yavumburwaga mu buvumo buri hafi y’Umujyi avukamo wa Tikrit. Nixon wavuye muri CIA mu 2011, avuga ko nubwo havugwaga ibintu byinshi kuri Saddam, akimukubita ijisho yahise atahura ko ari we koko.

Ati “Ubwo natangiraga kumuvugisha, yanyeretse imisusire isa neza n’iyo nabonaga ku gitabo cyari kimaze imyaka myinshi ku ntebe yanjye.”

Nixon yahase ibibazo Saddam igihe kirekire no mu minsi itandukanye, ndetse akajya yumva ari ibintu bidasanzwe kubona ari we uri guhata ibibazo umugabo washakishwaga kurusha abandi ku Isi.

Nyuma yaje kwandika igitabo ‘Debriefing the President: The Interrogation of Saddam Hussein, cyasohotse kuwa 29 Ukubiza 2016, kigaruka ku bintu bitandukanye bijyana n’amateka y’uyu wari umuyobozi akaza kwicwa anyonzwe.

Nixon avuga ko yabashije kubona ubumuntu bwa Saddam, bitandukanye n’uko yagaragazwaga mu binyamakuru bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa ngo hari nubwo yashoboraga kwigaragaza nk’umugabo uvuga nabi, wishongora, akanatera ubwoba iyo arakaye.

Ubwo babonanaga ubwa mbere, Nixon ngo yaganirije Saddam afite icyizere ko azakomeza kumufasha mu byo yamubazaga, ndetse aza no kumubwira ko yishimiye ibiganiro bagiranye, cyane ko yari amaze igihe mu bwihisho nta biganiro byinshi agirana n’abantu.

Ibiganiro bya mbere byagenze neza, nubwo umunsi wakurikiye Saddam yahinduye ibintu. Nixon ati “Ni umwe mu bantu ntashize amakenga na gato mu bo naba narahuye na bo, buri kibazo namubazaga na we yabaga afite ikindi ashaka kumbaza.”
Nixon ahamya ko CIA nta bintu bihambaye yari ifite byo guha Saddam ngo abashe kuvuga ibyo bamubazaga byose, hakiyongeraho uwo saddam yari we, ku buryo Nixon yagombaga kugerageza akabona ibisubizo byose akeneye.

Ati "Iyo ujya gukorera urwego nk’uru wigishwa uburyo abantu baguha amakuru ubafata kugira ngo ubashe kubabyaza umusaruro. Gusa ugomba kwitonda cyane kugira ngo utabura amakuru wari utegereje mu muntu bitewe n’ukuntu uteruye ikibazo cyawe mu butyo butari bwo.”

Igikomeye muri icyo gihe zari intwaro z’ubumara zashinjwaga Saddam, ari na rwo rwitwazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza zitwajije, bigatuma zinjira mu ntambara yahiritse ubutegetsi bwa Saddam.

Nixon ati "Nibyo White House yari ikeneye kumenya,” ariko mu biganiro bye na Saddam Hussein, abajyanama be n’ubushakashatsi bwakozwe byerekanye ko Saddam yari amaze imyaka ahagaritse porogaramu yo gucura izo ntwaro kandi nta na gahunda yari afite yo kubisubukura.”

Ibyo ngo byatumye we na bagenzi be batangira kubona ko batsinzwe, ndetse ngo Nixon ntiyigeze asabwa kujya guha ibisobanuro Perezida George W Bush kugeza hashize imyaka itanu, mu 2008, nyuma y’ibimenyetso bitandukanye byarimo ibyagaragajwe na FBI kuri Saddam Hussein.

Uyu munsi Nixon anenga cyane Perezida Bush, aho avuga ko nk’umwe mu bantu bacye babashije gukora mu biganza bya Bush na Saddam, yumva yemera Saddam kurusha Bush ashinja ko atigeze amenya ukuri.

Ati "Najyaga ntekereza ko ibyo twibwira muri CIA bifite agaciro ku buryo perezida ashobora kubyumva, ariko ibyo tuvuga nta gaciro bifite, politiki itsikamira ubutasi.”

Uyu mugabo avuga ko n’ubu agiterwa ikimwaro n’ibintu byakomeje kubera muri Iraq kuva Saddam Hussein yahirikwa, aho asanga ubuyobozi bwa Bush butarigeze butekereza ku kizakurikira Saddam Hussein namara kuvanwa ku butegetsi.

Ubu ngo akarere kamaze kwibasirwa na Islamic State, ku buryo atekereza ko Iraq iba ibayehoneza iyo Saddam aticwa, ariko ni ingingo atemeranyaho na Tony Blair wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu gihe cy’intambara ya Iraq.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza