Trump yateje impagarara nyuma yo kuvuga ko ibihugu bya Afurika na Haiti bisa "n’imisarani"

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Mutarama 2018 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yagaragaje ko atiyumvisha uburyo abimukira baturuka mu bihugu bya Afurika na Haiti agereranya n’umwanda bemererwa kujya muri Amerika.

Ibi yabivugiye mu nama yabereye muri White House ku wa Kane, yaragarukaga ku bibazo by’abimukira bakomeje kujya muri Amerika n’uburyo bishobora gukemuka.

Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye CNN ko uku kwijujuta kwabayeho nyuma y’uko abasenateri barimo Dick Durbin na Lindsey Graham bamugejejeho ibijyanye no kugabanya umubare w’impushya zihabwa abatsindira uburenganzira bwo gutura muri Amerika (Visa Lottery), izisigaye zigahabwa abo mu bihugu bya Afurika n’ibindi nka Haiti.

Ibi ariko ntibyigeze bishimisha Trump, wahise agaragaza ko atiyumvisha uburyo bemerera abimukira bo mu bihugu nk’ibi gutura muri Amerika.

Yagize ati” Kuki dushaka ko bariya bantu bose baturuka mu bihugu by’umwanda baza hano?”

Yakomeje avuga ko Amerika idakeneye abaturage bo muri Afurika na Haiti, ahubwo ikwiye kwakira abaturuka mu bihugu birimo nka Norvège.

Nyuma y’uko ibinyamakuru byise iyi mvugo ya Trump agahomamunwa, Umuvugizi wa White House, Raj Shah ntiyahakanye ko yabivuze ariko ashimangira ko uburyo byumvikanyemo bunyuranye n’ibyo we yashakaga kuvuga.

Ati “(Trump) ari mu rugamba rwo gushaka ibisubizo birambye bizatuma igihugu cyacu kirushaho gukomera binyuze mu kwakira abazatanga umusanzu mu muryango, bakazamura ubukungu ndetse bakarushaho kwisanga mu gihugu cyacu cy’igihangange.”

Hari umwe mu bakozi bo muri White House wavuze ko ijambo rya Trump ryaciyemo ibice abakora imbere muri Perezidansi kurusha n’uko bimeze hanze.

Umwaka ushize nibwo ubutegetsi bwa Trump bwatangaje ko bugiye gushyira iherezo kuri gahunda yemerera abanya-Haiti bahungiye muri Amerika gukomeza kuhaba, bakanirukana abagera ku bihumbi 200 bakomoka muri Salvador.

Mu Ukuboza 2017 kandi hasakaye amakuru ko Trump yatangaje ko abanya-Haiti bose barwaye Sida, mu gihe abimukira baturutse muri Nigeria mu myaka mike ishize badashobora kwemera gusubira kuba mu nzu z’ibyatsi na ho Afghanistan ikaba indiri y’abakora iterabwoba.

Ibi ariko White House yaje ku binyomoza yifashishije bamwe mu bitabiriye inama itangazamakuru ryavugaga ko byavugiwemo.

Trump yagereranyije ibihugu bya Afurika na Haiti n'imisarani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza