Abimukira 1500 barohamye mu nyanja ya Méditerranée mu 2018

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Raporo yashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM), yagaragaje ko kuva umwaka wa 2018 watangira abimukira 1500 barohamye mu nyanja ya Méditerranée.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu ivuga ko abenshi muri aba bapfuye ari abakoresha inzira iri hagati ya Libya n’u Butaliyani, aho bivugwa ko haguye umuntu umwe muri 19.

Kugeza ubu abimukira bagera ku bihumbi 55 nibo babashije kugera ku mugabane w’u Burayi, umubare muto ugereranyije na 111,753 babaruwe mu gihe nk’iki mu 2017.
Bitandukanye no mu myaka yashize, uyu mwaka benshi mu bimukira bahisemo kujya muri Espagne ahakiriwe ibihumbi 21.

U Butaliyani buherutse gushyiraho guverinoma nshya yafunze ibyambu byabo, ibintu byakomye mu nkokora abatabazi bumaze kwakira 18130, mu gihe abandi berekeje muri Chypre, Malta n’u Bugereki.

Mu kiganiro n’ibinyamakuru birimo Reuters cyabereye i Genève mu Busuwisi, Umuvugizi wa IOM, Joel Millman yatangaje ko nubwo abantu binjira mu Butaliyani babaye bake, aribwo bwa mbere hapfuye abimukira benshi mu gihe gito kuva ibikorwa by’ubutabazi byatangira.

Yakomeje avuga ko ibi byaherukaga kubaho mu 2014, icyo gihe kandi akaba aribwo ibikorwa byo gutabara abimukira barohama bagerageza kwinjira mu Burayi mu buryo butewe n’amategeko, byasaga n’ibiri gutangira.

Iyi mibare ishyizwe hanze mu gihe ku wa Kane abimukira bagera kuri 600 baturutse muri Afurika binjiye muri Espagne, banyuze ku mupaka utandukanye iki gihugu na Maroc. Benshi batangiye kwerekeza muri iki gihugu nyuma y’uko u Butaliyani bushyizeho ingamba zikarishye zo kubakumira.

Abimukira 1500 barohamye mu nyanja bashaka kujya i Burayi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza