Mu itangazo ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR ryasohoye kuri uyu wa Gatanu rvuga ko umubare w’abapfa bagerageza kujya i Burayi wiyongereye cyane.
Muri iyi raporo bavuga ko umubare w’abimukira n’impunzi bagerageza kwinjira ku ruhande rw’u Burayi wagabanyutse ku buryo bugaragara ugereranyije n’imyaka yashize.
Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2018, abimukira bagera kuri 60 000 bambutse inyanja ya Méditerranée muri bo abagera kuri 50% bari barabaruwe mu mwaka ushize.
Intumwa yihariye ya HCR hafi y’inyanja ya Méditerranée, Vincent Cochetel yasabye ibihugu n’abayobozi baturiye gufata ingamba za ngombwa mu kugabanya impamvu zose zituma aba bimukira bahunga ibihugu byabo bakajya I Burayi.
Igihugu cya Espagne cyashyizwe ku mwanya wa mbere muri uyu mwaka mu byo aba bimukira binjiramo bakiva muri Méditerranée, aho cyasimbuye u Butaliyani bwafunze imipaka yabwo.
HCR yatangaje ko kuva muri Mutarama uyu mwaka, abimukira barenga 23,500 nibo binjiye muri Espagne banyuze mu Nyanja ya Méditerranée. Yavuze kandi ko aba bose baruta cyane abinjiye muri iki gihugu umwaka ushize bose hamwe.

TANGA IGITEKEREZO