Amerika yafatiye ibihano Gen Kale Kayihura kubera ibyaha byakozwe na Polisi ya Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byafatiye ibihano Gen Kale Kayihura wahoze yobora Polisi ya Uganda, kubera uruhare yagize mu kuyobora urwego rwakoze ibyaha bibangamiye uburenganzira bw’Abanya-Uganda n’uruhare rwe mu byaha bya ruswa.

Ibi bihano byatangajwe kuri uyu wa Gatanu byiyongereye ku kuba yarashyizwe ku rutonde rw’abantu batemerewe guhabwa visa ya Amerika muri uyu mwaka wa 2019, bitewe n’uruhare ashinjwa mu kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba n’iby’imari muri Minisiteri y’Imari, Sigal Mandelker, yavuze ko bafatiye ibihano Gen Kayihura “kubera gukoresha ruswa kugira ngo abashe gushimangira umwanya we muri politiki, mu gihe umutwe yayoboye waze ibyaha bikomeye bibangamiye uburenganzira bwa muntu.”

Yakomeje ati "Guverinoma ya Amerika yiyemeje gushishikariza inzego zacu zishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya ruswa, gukurikirana no gukumira abantu bakoresha nabi inshingano zabo bakanakoresha ruswa hirya no hino ku Isi.”

Nyuma y’icyo cyemezo, imitungo yose n’inyungu za Kayihura cyangwa ikigo afitemo 50% kuzamura byaba ku giti cye cyangwa ahagarariwe n’abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa bigenzurwa n’Umunyamerika, birahagaritswe ndetse bigomba guhita bimenyeshwa ibiro boshinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga, OFAC.

Amabwiriza ya OFAC abuza ibikorwa byose byo guhererekanya amafaranga hagati y’umunyamerika cyangwa igikorwa cyose kibera muri Amerika gikoranwa n’umutungo, inyungu cyangwa abantu byakumiriwe.

Ubwo yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, Gen Kayihura ashinjwa ko yayoboye abagize umutwe uzwi nka Flying Squad Unit, wagize uruhare mu bikorwa bitari ibya kimuntu mu kigo cy’iperereza cya Nalufenya (Nalufenya Special Investigations Center, NSIC).

Abagize Flying Squad Unit ngo bagiye bakubita bikomeye abafungiwe Nalufenya, ku buryo ngo hari n’uwakubiswe kugeza ataye ubwenge. Abahafungiwe kandi ngo bavuze ko nyuma yo gutotezwa, hari ubwo bizezwaga amafaranga menshi nibaramuka bemeye ibyaha bakekwaho.

Kayihura kandi ashinjwa ko yagiye akoresha ruswa ngo ashmangire umwanya we muri Guverinoma ya Uganda, akigabiza amafaranga agenewe ibikorwa bya leta ndetse agakoresha abakozi ba leta mu yindi mirimo nka magendu, ubucuruzi bwa zahabu n’inyamanswa hanze ya Uganda.

Gen Kale Kayihura yafatiwe ibihano na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza