AU yasabye Leta ya RDC kubahiriza uburenganzira bwa buri muturage mu matora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Kanama 2018 saa 09:04
Yasuwe :
1 0

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, yasohoye itangazo agaragza ko komisiyo ikurikiranira hafi ibikorwa by’imyiteguro y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe ku wa 8 Kanama 2018 ari yo tariki ya nyuma yo kwakira kandidatire y’abazahatanira Umwanya w’umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko yo ku wa 23 Ukuboza 2018.

Rikomeza rivuga ko Perezida wa Komisiyo “yishimiye iby’ingenzi bimaze kugerwaho, birimo kuba Perezida Joseph Kabila, mu ijambo yagejeje ku banyagihugu ku wa 19 Nyakanga 2018, yarashimangiye itariki amatora azaberaho, anagaragaza ko azubaha Itegeko Nshinga.”

Perezida wa Komisiyo ya AU yibukije abarebwa n’ibikorwa by’amatora, barimo Guverinoma, Komisiyo y’Amatora na Komite y’igihugu ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Saint Sylvestre, ‘guharanira amatora arimo umucyo kandi adaheza bamwe.

Ku bw’ibyo, ni ngombwa kubahiriza uburenganzira bwa buri munye- Congo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, imiryango mpuzamahanga nyafurika n’indi mpuzamahanga, mu guharanira gushyiraho uburyo buboneye bw’amatora.

Yasezeranyije ako Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe witeguye gutanga ubufasha bwose bushoboka mu gutegura neza amatora.

Mu gihe gihe itariki ya 8 Kanama igiye kugera yo kurangiza gutanga kandidatire, amatora yo muri Congo aravugwa cyane bitewe n’uko Perezida Joseph Kabila atatangaje uzaserukira ishyaka rye, hakiyongeraho na Moïse Katumbi utavuga rumwe n’butegetsi ushaka gutaha akiyamamaza ariko akaba yaraheze muri Zambia kuko yabujijwe kwinjira mu gihugu.

Undi munyapolitiki ushyuhije imyiteguro y’amatora muri Congo ni uwahoze ari Visi Perezida wa RDC, Jean Pierre Bemba, uherutse kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), agataha aje kwiyamamariza gusimbura Perezida Kabila warangije manda yemererwa n’Itegeko Nshinga.

Perezida Kabila aherutse gutangaza ko amatora azaba mu muyo no mu bwisanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza