00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Urubanza rw’abakurikiranweho kwica Sankara rwimuwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, rwatangiye kumva ubwiregure bw’abantu 14 bagaragara mu mugambi wo kwica Thomas Sankara ariko urubanza rwimurirwa ku wa 25 Ukwakira.

Imyaka 34 irashize Sankara ufatwa nk’intwari ikomeye muri Afurika arasanywe n’abandi bantu 12, iyicwa rye benshi bavuga ko ryagizwemo uruhare n’inshuti ye Blaise Compaoré wayoboye iki gihugu.

Ibi bigaragazwa no kuba abasirikare bamurashe ari abari mu mugambi w’ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye ku wa 15 Ukwakira 1987, ryashyize ku butegesti Compaoré.

Compaoré wayoboye iki gihugu imyaka 27 ari mu baregwa muri uru rubanza akaba yaravuze ko atazitabira urukiko. Abandi baregwa ni General Gilbert Diendéré wari umukuru w’ibiro bya gisirikare ndetse n’umuganga Diébré Jean Christoph, watanze amakuru ku rupfu rwa Sankara.

Ibyaha bashinjwa birimo kuba mu mugambi w’ubucurabwenge bwahitanye Sankara ndetse no guteza umutekano muke byahungabanyije ituze ry’igihugu. Uyu mugabo Diendéré kandi mu 2015 arashinjwa ko yagiye akora ibikorwa byo kurwanya guverinoma yari yasimbuye Compaoré.

Mu myaka myinshi Compaoré yagiye ahakana uruhare mu rupfu rwa Sankara kuva ari ku butegetsi ndetse na nyuma yaravuyeho, yakomeje guhakana aho ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire. Mu gihe cyose yarari ku butegetsi imyaka 27 yose ntiyatumye urubanza rwa Sankara rubaho.

Abakurikiranira hafi iby’urupfu rwa Sankara bashimishijwe no kuba uru rubanza rwatangiye kuko bigaragaza kumuha agaciro akwiye.

Umugore wa Sankara, Mariam yavuze ko iyi ari inkuru nziza ku mu ryango we no ku gihugu muri rusange.

Thomas Isidore Noël Sankara ni umugabo waranzwe n’ibitekerezo byo kubaka igihugu kitarimo ruswa, akarengane no kutagendera kuri politiki y’u Bufaransa, guteza imbere umugore n’ibindi byatumye aba intwari ya Afurika.

Iburanisha ryimuriwe ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka.

Urukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, rwatangiye kumva ubwiregure bw’abantu 14 bagaragara mu mugambi wo kwica Thomas Sankara ariko iburanisha ryimurirwa ku wa 25 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .