Côte d’Ivoire: Simone Gbagbo mu bahawe imbabazi na Perezida Ouattara

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Kanama 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Simone Gbagbo, Umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire yaje ku rutonde rw’abantu 800 bahawe imbabazi na Perezida Alassane Ouattara, ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.

Izi mbabazi Ouattara yazitangaje binyuze kuri televiziyo na radio y’igihugu, ahababariwe abafunzwe kubera ibyaha bifitanye isano n’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2011, ubwo Gbabgo yatsindwaga akanga kwemera ibyavuyemo.

Urutonde ruri mu iteka rya perezida ryashyizweho umukono tariki ya 6 Kanama rugaragaraho Simone Gbagbo wari warakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, Lida Kouassi na Assoa Adou bombi bari abaminisitiri na Souleymane Kamaraté Koné, inkoramutima ya Guillaume Soro uyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Côte d’Ivoire.

Perezida Ouattara yavuze ko muri 800 bahawe imbabazi, 500 bari barafunguwe by’agateganyo, cyangwa barahunze bakaburanishwa badahari, ibyaha byabo bikaba bigiye guhanagurwa. Abasirikare bakoze ibyaha byo kwica ariko bo ntibigeze baza kuri uru rutonde.

Ati “Ni uburyo bw’igihugu bwo guha imbabazi abakobwa n’abahungu bacyo. Ndahamagarira abahawe imbabazi bose gukora ku buryo igihugu cyacu kitazongera kubaho mu bihe nka biriya no kwinjira mu mvururu ukundi.”

Simone ahawe imbabazi nyuma y’uko muri Nyakanga Urukiko rw’Ikirenga rwari rwatesheje agaciro umwanzuro w’urukiko rwo mu Mujyi wa Abidjan umugira umwere ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Nyuma yo kumenya ko yahawe imbabazi, umwunganizi we, Rodrigue Dadjé yabwiye Jeune Afrique ko yahise yihutira kumugezaho iyi nkuru nziza batari biteze, kandi yiteguye gutaha iwe mu rugo.

Ati “Ngiye kugerageza kuvugana na Minisiteri y’Ubutabera. Ibintu byose biramutse bigenze neza, Simone Gbagbo ashobora gufungurwa muri iki Cyumweru.”

Simone Gbabgo agiye gufungurwa mu gihe umugabo we Laurent ushinjwa ubwicanyi bwahitanye abarenga 3000 baguye mu mvururu zabaye muri Côte d’Ivoire ubwo yangaga kurekura ubutegetsi nyuma yo gutsindwa na Alassane Ouattara, akomeje kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC. Yashyikirijwe uru rukiko ku wa 30 Ugushyingo 2011.

Simone Gbagbo yafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza