Côte d’Ivoire: Urukiko rw’Ikirenga rwasubije irudubi urubanza rwa Simone Gbagbo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Ikirenga muri Côte d’Ivoire rwatesheje agaciro umwanzuro wo kugira umwere Simone Gbagbo, umugore w’uwahoze ayobora iki gihugu, urubanza rwe rusubizwa mu rukiko rukuru.

Muri Werurwe 2018 uru rukiko rwihariye rwo mu Mujyi wa Abidjan rwari rwagize umwere Simone Gbagbo, wari ukurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Umwunganizi we, Rodrigue Dadjé, yemereye Jeune Afrique ko urubanza rw’uyu mugore wa Laurent Gbabgo nawe uri kuburanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rugiye kongera gusubirwamo.

Ni nyuma y’uko ku wa 26 Nyakanga, Urukiko rw’Ikirenga rutesheje agaciro uyu mwanzuro umugira umwere. Hari hashize igihe kirenga umwaka itsinda ry’abasivili bahagarariye leta ya Côte d’Ivoire n’Umushinjacyaha Mukuru bagaragaje ko batishimiye imikirize y’uru rubanza.

Simone w’imyaka 67 akurikiranyweho uruhare mu iraswa ry’abari bashyigikiye Alassane Ouattara, wari watsinze umugabo we Laurent Gbagbo mu matora yo mu Ugushyingo 2010.

Anavugwaho kuba umwe mu bari bagize itsinda ryateguraga ibikorwa byo guhohotera no kugirira nabi abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’umugabo we. Mu 2015 yakatiwe gufungwa imyaka 20, kubera kubangamira umutekano w’igihugu.

Simone Gbagbo agiye kongera kuburanira mu rukiko rukuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza