Gukora ingando za gisirikare ku rubyiruko rwo muri Maroc byagizwe itegeko

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Kamena 2019 saa 05:00
Yasuwe :
0 0

Maroc igiye gusubizaho ingando za gisirikare ku rubyiruko nyuma yo kubihagarika mu mwaka wa 2006.

Minisiteri y’Umutekano kuri uyu wa Mbere yatangaje ko urubyiruko rwo muri Maroc rusaga ibihumbi 130 rwamaze kuzuza inyandiko zisaba kwitabira izo ngando, harimo abagore n’abakobwa bangana na 10 %.

Iyo Minisiteri yatangaje ko abiyandikishije bose babikoze ku bushake.

Mu ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2019, hateganyijwemo amafaranga yo gutoza no kwinjiza mu gisirikare urubyiruko 40 000 ruri hagati y’imyaka 19 kugeza kuri 25.

Ni ingando zizajya zimara igihe cy’amezi 12 hagamijwe kubabibamo umuco wo gukunda igihugu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xhinua byatangaje ko komite zo ku rwego rw’uturere guhera kuwa Mbere utaha zizasoza kubarura aabshaka kwitabira izo ngando, nyuma bakazahamarirwa gutangira imyitozo.

Ikinyamakuru Morocco World News cyatangaje ko mu bice bitandukanye igisirikare cya Maroc cyateganyije ibigo urwo rubyiruko ruzajya rutorezwamo.

Nyuma y’ingando, urubyiruko ruzajya ruhabwa amapeti hakurikijwe amashuri rwize. Abafite amashuri ageze ku cyiciro cya kabiri cya Kaminuza bazahabwa amapeti abemerera kuba ba ofisiye bakuru, abafite icyiciro cya mbere cya Kaminuza bagirwe ba ofisiye bato mu gihe abari munsi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza bazahabwa amapeti y’abasirikare bato.

Imyitozo izajya imara amezi , nyuma y’ayo mezi boherezwe mu mirimo itandukanye ya gisirikare hakurikijwe ibyo bashoboye ariko bakomeze kongererwa ubushobozi.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Maroc yakuyeho ingando za gisirikare ku rubyiruko.

Maroc igiye gusubizaho ingando za gisirikare ku rubyiruko nyuma yo kubihagarika mu mwaka wa 2006

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza