Hahishuwe uburyo Museveni akomeje kubangamira inzira y’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2019 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Ubutumwa bushya bwagiye ahagaragara, buca amarenga ko intambara muri Sudani y’Epfo idateze kurangira vuba, mu gihe Umuryango uhuza za Guverinoma ugamije Iterambere (IGAD) ukomeje kugerageza ariko Uganda yo ikongera imbaraga mu gutiza umurindi iyi ntambara.

Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’ubutumwa bwo mu Bunyamabanga bwa IGAD bwabonywe n’Ibiro Ntaramakuru bya Sudani y’Epfo, SSNA.

Inyandiko yo ku wa 15 Kanama 2019 igaragaza ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari ikibazo gikomeye ku mahoro ya Sudani y’Epfo, ndetse ko iki gihugu kimaze kuba icya kabiri mu bimwinjiriza amafaranga.

Umwe mu bayobozi ba IGAD yagize ati “Turimo gukina n’ubwenge bwacu. Ntabwo hazigera haboneka amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe ibihugu binyamuryango byicecekeye. Umwanzi w’amahoro muri Sudani y’Epfo ni Uganda kandi tugomba guhangana na Uganda niba twifuza ko amahoro agaruka muri Sudani y’Epfo.”

Yakomeje ati “Miliyoni imwe y’amadorali ku kwezi ni yo irimo gutuma Uganda iguma muri Sudani y’Epfo. Iki gihugu gishya ubu kiri ku mwanya wa kabiri mu byinjiriza amafaranga Museveni.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir n’uhagarariye inyeshyamba Riek Machar, batumiwe muri Ethiopia mu biganiro imbona nkubone.

Dr Machar yagiye i Addis Ababa ariko Kiir yanga kwitabira ubutumire bwa IGAD, avuga ko “ahugiye mu bindi bintu”.

Gusa nyuma yaje gusaba IGAD kubwira Machar kujya i Juba bagahurirayo, nawe arabyanga yisubiririra mu Murwa Mukuru i Khartoum.

Ibiro Ntaramakuru bya Sudani y’Epfo byatangaje ko ku wa Gatanu byahawe amakuru n’umwe mu badipolomate bo hejuru muri IGAD, ko Perezida Museveni wa Uganda ari we wasabye Salva Kiir mu ibanga kutajya i Addis Ababa.

Ntabwo hatangajwe byinshi ku mpamvu Museveni yasabye Kiir kutajya guhurira na Machar muri Ethiopia.

Museveni ashinjwe ibi nyuma y’ibindi birego ko ashyigikiye abagamije guhungabanya umutekano w’ibihugu byo mu Karere birimo n’u Rwanda, binyuze mu gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwarwo irimo FDLR, RNC na FLN, ikura abarwanyi mu gihugu cye ikanahategurira ibikorwa byinshi bigamije guhungabanya umutekano.

Museveni aherutse kubuza Salva Kiir kujya guhurira na Riek Machar muri Ethiopia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza