Hahishuwe uko icyumba al-Bashir yabikagamo miliyoni z’amadolari ari we gusa wacyinjiragamo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Omar al-Bashir uheruka guhirikwa ku butegetsi muri Sudani, yavuze ko icyumba cye bwite yabikagamo miliyoni z’amadolari zafashwe n’ubugenzacyaha, kandi ko ari we gusa wari ufite urufunguzo rwacyo.

Bashir wahiritswe ku butegetsi muri Mata nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yatangijwe n’izamuka ry’igiciro cy’umugati, aregwa ibyaha birimo ibya ruswa no gutunga amafaranga y’amanyamahanga mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Maj. Gen. Yassir Bashir wabaye umuyobozi w’ibiro bya Bashir hagati y’imyaka ya 2015-2018, ku wa Gatandatu yabwiye urukiko ko nubwo yari umwizerwa we, atashoboraga kugera aho amafaranga abikwa.

Nk’uko CNN yabitangaje, uyu musirikare mukuru yemereye urukiko ko yahawe miliyoni 10.65 z’amayero agenewe inzego zitandukanye, nk’ayashyikirijwe umuyobozi wungirije w’Umutwe Udasanzwe w’Ingabo uzwi nka Rapid Support Forces, n’ayahawe Kaminuza Mpuzamahanga ya Afurika iri i Khartoum.

Maj. Gen. Yassir Bashir yagize ati "Al-Bashir ni we muntu wenyine wari ufite urufunguzo rw’icyo cyumba amafaranga yasanzwemo. Inshingano zanjye zonyine zari ukugeza ayo mafaranga aho al-Bashir akeneye."

Bashir wayoboye Sudani mu myaka 30 ubu afungiwe muri gereza ikomeye y’i Khartoum, aho abantu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bafungiwe.

Umutangabuhamya yagaragaje inyandiko zigaragaza ukwakirwa kw’ayo mafaranga yose, uretse miliyoni 5 z’amayero zahawe umuyobozi wungirije wa RSF, Abdul Rahim Dagalo, umuvandimwe wa Gen. Mohammed Hamdan Dagalo uyobora uwo mutwe. Yavuze ko bwo atahawe inyandiko igaragaza ko yakiriwe, kandi ubwo yayatangaga, uyu muyobozi mukuru uzwi nka Hemedti yari ahibereye.

Ubuyobozi bwa kaminuza y’i Khartoum bwahawe miliyoni 4.5 z’amayero, ndetse umutangabuhamya avuga ko yasabwe guha abasivili n’abasirikare 200,000 by’amayero byo kwivuza.

Umucungamutungo wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Afurika yemereye urukiko ko bakiriye izo miliyoni 4.5 z’amayero, babwiwe ko ari “inkunga” ya perezida.

Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza ku wa Gatandatu.

Bashir akomeje kuburanishwa ku byaha birimo ruswa no gutunga amafaranga y'amanyamahanga binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza