Misiri: Abayoboke 75 b’ishyaka Muslim Brotherhood bakatiwe urwo gupfa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 12:48
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu rwakatiye igihano cy’urupfu abantu 75 bahoze ari abayoboke b’ishyaka Muslim Brotherhood ry’uwari Perezida Mohamed Morsi, bazira kugira uruhare mu myigaragambyo yabaye mu 2013.

Iyo myigaragambyo yabaye muri Kanama 2013 nyuma y’iminsi mike Morsi avanywe ku butegetsi n’igisirikare. Yarangijwe n’ingabo za Misiri ku itegeko ryatanzwe na Abdel Fatah el Sisi uyobora icyo gihugu.

Icyo gikorwa cyamaganywe n’imiryango mpuzamahanga aho nka Raporo y’Umuryango Human Rights Watch yagaragaje ko nibura abantu 817 baguye muri iyo myigaragambyo.

Morsi amaze guhirikwa, Leta yagiyeho yaciye ishyaka rye Muslim Brotherhood, rishyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Abakatiwe urwo gupfa kuri uyu wa Gatandatu bashinjwa kugirira nabi abaturage, gusuzugura ubuyobozi, kwangiza imitungo ya rubanda no gutunga intwaro.

Mu bakatiwe urwo gupfa harimo uwari umuyobozi wa Muslim Brotherhood Mohamed Badie n’abarwanashyaka bakomeye barimo Essam El Erian, Mohamed El-Beltagy na Wagdy Ghoneim nkuko CNN yabitangaje.

Hari abandi bantu 739 bari gukurikiranwa n’ubutabera bashinjwa kugira uruhare muri iyo myigaragambyo.

Mbere yo gufata umwanzuro burundu, urukiko rwabanje kohereza icyo cyemezo kuri Mufti Mukuru kugira ngo agitangeho igitekerezo.

Igitekerezo cya Mufti mukuru ntabwo ari itegeko ko cyubahirizwa ariko gikunze guhabwa agaciro n’inkiko mu bihugu bigendera ku mahame ya kisilamu.

Umwanzuro wa nyuma w’urukiko uzafatwa tariki 8 Kanama, icyakora abaregwa bazaba bafite umwanya wo kujurira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza