Misiri: Umushumba wa Orthodox agiye gufunga Facebook ye kubera kumwangiriza igihe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Kanama 2018 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’itorero rya Orthodox mu Misiri, Tawadros II, yatangaje ko agiye gufunga ipaji ye ya Facebook, kugira akoreshe neza igihe cye.

BBC yanditse ko Tawadros II, yatangiye gukoresha mu 2009, kuri ubu ikurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 38.

Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, yanditse ko agiye guhagarika kuyikoresha nyuma y’imyaka icyenda, kugira ngo adakomeza gukoresha nabi igihe kandi ari impano ikomeye y’Imana ikwiye gukoreshwa mu buryo bwa nyabwo.

Ati “Igihe ni impano ifite agaciro gakomeye Imana iduha buri munsi, dukwiriye kuyikoresha mu buryo bwiza. Umukirisitu akwiye gukoresha neza igihe cye n’abihayimana bagasiga ibyabo byose kugira ngo ubuzima bwabo bwose bitagatifuza ku Mana.”

Uyu mushumba wasimbuye Papa Shenouda wa III, yavuze kandi ko itorero riha abakozi b’Imana Ukwezi ko gusiba imbuga nkoranyambaga zabo zose kugira ngo baharire umwanya wabo kuzuza inshingano z’itorero.

Ibi kandi yabitangaje nyuma y’amabwiriza menshi yashyizweho n’itorero rye ribarizwa mu Mujyi wa Alexandria, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umushumba w’itorero rikorera hafi y’umurwa mukuru, Cairo.

Hari andi mabwiriza yatanzwe arimo ko nta wihayimana mushya w’iryo torero uzakirwa mu gihe cy’umwaka umwe, gukuraho imihango yo kwimika abashumba bashya mu gihe cy’imyaka itatu, abashumba baryo kandi ntibemerewe kugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Papa Twadros II agiye gufunga Facebook kuko ituma akoresha igihe cye mu buryo budakwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza