RDC: Kabila yasabye abarwanashyaka be kumuha abantu bane azakuramo umukandida mu matora ya Perezida

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yasabye ihuriro ry’amashyaka amushyigikiye, Front Commun pour le Congo, FCC, kumuha amazina ane yazavamo umukandida w’iri huriro, ngo azarihagararire mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Amakuru avuga ko ubu butumwa Kabila yabugejeje ku bagize FCC mu nama bagiranye kuwa Gatandatu tariki 28 Nyakanga i Kinshasa, mu gihe gutanga kandidatire muri ayo matora bizasozwa ku wa 8 Kanama 2018.

Umwe mu bagize Guverinoma ya Congo utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye AFP ko Perezida Kabila yasabye amazina kandi agomba gutangwa byihuse.

Yagize ati “Arashaka ko buri mutwe wa politiki umuha amazina ane bitarenze amasaha 48 kugira ngo azahitemo umukandida wa FCC mu matora y’Umukuru w’igihugu.”

Muri uko kubasaba ayo mazina, undi minisitiri nawe utifuje kumenyekana ariko ukomoka mu batavuga rumwe na Perezida Kabila, yavuze ko yashyizeho ibintu 11 utangwa kuba umukandida agomba kuba yujuje.

Hari n’abatangaje ko mu mazina anugwanugwa harimo Minisitiri ushinzwe Igenamigambi, Modeste Bahati Lukwebo na Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe.

Kugeza n’ubu Perezida Kabila ntaratobora ngo avuge niba ataziyamamaza. Abatavuga rumwe nawe bo bakomeje kumwotsa igitutu bamwibutsa ko manda ye ya kabiri yemerewe n’Itegeko Nshinga yarangiye mu Ugushyingo 2016.

Ihuriro FCC ryashyizweho mu Ukuboza 2016 rigamije ko abarigize bazagendera ku murongo umwe mu guharanira demokarasi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza2018, bagashyigikira umukandida bemeranyijeho.

Yanatangaje ko Kabila anakomeje kugisha inama impande zitandukanye, kuri uyu wa Mbere akaba yagiranye ibiganiro na Lambert Mende ushinzwe Itangazamakuru naho kuri iki Cyumweru yaganiriye n’abo mu ishyaka rye PPRD.

Perezida Kabila yasabye abamushyigikiye kumushyikiriza amazina ane, mu nama bagiranye kuwa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza