RDC: Kiliziya Gatolika yasabye Kabila kwemerera Katumbi kwinjira mu gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kanama 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (CENCO), yasohoye itangazo kuri uyu wa Mbere, ivuga ko bibabaje cyane kuba leta y’iki gihugu ikomeje kwangira Moïse Katumbi kwinjira mu gihugu.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa CENCO, Musenyeri Marcel Utumbi n’umwungirije Fridolin Ambongo, rivuga ko kwangira Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga ari ivangura no kurenga ku masezerano Leta yagiranye na Kiliziya Gatorika.

Rikomeza rigira riti “Nta muturage wa Congo ushobora kwirukanwa mu gihugu cye, ntawe ugomba guhezwa mu buhungiro cyangwa ngo abe hanze y’inzu ye.”

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko Abasenyeri bagize iyi nama nkuru ya CENCO, basaba ko amatora agomba kuba mu kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bose mu mahoro kandi bagahabwa amahirwe angana.

Kuri bo kandi ngo basanga Demokarasi nyayo ari uguha umwanya abo mutavuga rumwe aho guhitamo abo mugomba guhatana.

CENCO yasabye ubuyobozi bwa RDC kwisubira ku mwanzuro bwafashe wo kwangira Moïse Katumbi kwinjira mu gihugu ngo aze kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu ariwo munsi wa nyuma Komisiyo y’Amatora muri RDC irasoza kwakira ibyangombwa by’abashaka kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida muri iki gihugu.

Musenyeri Marcel Utembi uyobora CENCO yasabye ko Katumbi yemererwa kwinjira mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza