Robert Mugabe yatsembye ko atazatora Mnangagwa wamusimbuye ku butegetsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 04:40
Yasuwe :
1 0

Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe yahakanye ko atazashyigikira abamukuye ku butegetsi, bica amarenga yo gutera umugongo Zanu-PF, Ishyaka yamaze imyaka igera kuri 40 ayoboye kugeza yegujwe mu 2017.

Mugabe w’imyaka 94 yavanywe ku butegetsi bwa Zimbabwe mu Ugushyingo 2017, ahiritswe n’igisirikare, asimburwa na Emmerson Mnangagwa wigeze no kuba Visi Perezida we.

Zimbabwe imaze hafi umwaka iyobowe mu nzibacyuho izatora umukuru w’igihugu kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nyakanga 2018.

Mugabe yatangaje ko mu matora ateganyijwe azahitamo Ishyaka riharanira Demokarasi rya MDC riri ku isonga mu atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe n’umukandida waryo Nelson Chamisa w’imyaka 40.

Mu magambo yavugiye iwe mu rugo i Harare, yagize ati “Sinatora abantu bamanuye nkaba ndi hano. Chamisa ari kwitwara neza mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ndifuza kuzahura na we natsinda.’’

Yakomeje ati ‘‘Uzatsinda wese, turamwifuriza ihirwe kandi mureke tuzemere icyemezo kizafatwa.’’

Iki cyemezo cya Mugabe cyo kudashyigikira ishyaka yarwaniye ndetse akarigeza ku bwigenge bwa Zimbabwe yayoboye imyaka 37, yagitangaje mu gihe hategerejwe amatora adasanzwe muri iki gihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza.

The Guardina yanditse ko amatora yo muri Zimbabwe yakunze kurangwa n’imvururu n’iterabwoba ryakorerwaga impirimbanyi za politiki ndetse n’abazishyigikiye. Abasesenguzi mu bijyanye na Politiki batangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza muri uyu mwaka byaranzwe n’ituze kurusha ibihe byashize.

Mugabe yahakanye amakuru avuga ko yafashije MDC mu kwiyamamaza, avuga ko atigeze ahura na Chamisa. Ku wa Gatandatu, Nelson Chamisa uyobora Ishaka rya MDC yatangaje ko Mugabe yamwijeje ubufasha kandi azamushyikiriza ubutegetsi mu buryo bwemewe.

Uyu mukambwe yakuwe ku butegetsi mu Ugushyingo 2017bitewe n’intego umugore we, Grace Mugabe bivugwa ko yari afite zo kwinjira muri politiki byakanguye igisirikare cy’iki gihugu.

Yagize ati “Nta mbunda zikenewe mu kugena icyerekezo cy’ubutegetsi. Mureke ejo hazabe ijwi ry’abaturage bavuga ngo ntibizongere ukundi, kubona igisirikare gikoreshwa mu gukura umuntu ku butegetsi.”

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe ateganyijwe ku wa 30 Nyakanga 2018, azahurirana n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Perezida Emmerson Mnangagwa (ibumoso) aganira na Robert Mugabe i Harare mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza