Sudan y’Epfo: Riek Machar yageze i Juba mu biganiro by’imbonankubone na Perezida Kiir

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Sudan y’Epfo, kuri uyu wa Mbere yageze mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba, kuganira imbonankubone na Perezida Salva Kiir.

Machar yaherekejwe na Mohamed Hamdan Daqlu, umuyobozi wungirije w’akanama k’inzibacyuho k’abasirikare ndetse n’itsinda ry’abofisiye 70.

Perezida Kiir na Machar biteganyijwe ko bazaganira bakanasuzuma urugendo rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro bashyizeho umukono n’imbogamizi ziyarimo kuva yasinywa muri Nzeri 2018 muri Ethiopia. Aya masezerano ni ayo gushyira akadomo ku mvururu zimaze imyaka irenga itanu muri Sudan y’Epfo.

Impande zombi ariko zananiwe gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho yari yitezwe muri Gicurasi, ariko zikaza kumvikana kongeraho amezi atandatu none hakaba hashize atatu.

Zari zitezweho kandi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ingenzi irimo; ibyicaro by’ingabo, gushyiraho imipaka ndetse n’umubare wa za leta mbere yo gushyiraho guverinoma y’ubumwe mu Ugushyingo.

Sudan y’Epfo irimo imvururu kuva mu 2013 nyuma y’uko Salva Kiir yirukanye umwungiriza we Riek Machar bigatuma abasirikare bacikamo ibice bakarwana. Aya makimbirane yaguyemo ibihumbi by’abantu abandi babarirwa muri za miliyoni bava mu byabo bahungira imbere mu gihugu no hanze.

Amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2015 ntacyo yagezeho kuko mu 2016 hadutse indi mirwano yatumye Machar ahunga ava i Juba. Mu masezerano ya 2018, Machar agomba gufata imyanya ine ya visi Perezida muri guverinoma y’inzibacyuho.

Riek Machar yasesekaye i Juba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza